00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Diamond yamusabye ubutumire mu bukwe bwe na Tanasha

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 December 2018 saa 06:40
Yasuwe :

Abdul Djuma, umubyeyi wa Diamond Platnumz yavuze ko ataratumirwa mu bukwe bw’uyu mugabo buzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha kandi ko naramuka atamutumiye bizamubabaza cyane.

Hashize icyumweru kimwe umuhanzi Diamond Platnumz atangaje ko ateganya gukora ubukwe n’umukunzi we mushya wo muri Kenya, Tanasha. Buzaba ku munsi w’abakundana mu 2019, usanzwe wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka.

Ni ubukwe uyu mugabo avuga ko yamaze kwitegura neza ku buryo buzaba guhera ku wa Kane kugeza ku Cyumweru.

Ubusanzwe Diamond na Se ntibahuza biturutse ku kuba yaramutanye na nyina kera.

Aganira na Showbiz Extra, Abdul Djuma yavuze ko iby’ubukwe bw’umuhungu we abyumva mu bantu batandukanye ariko we ntacyo aramubwira. Yamusabye ko yazamutumira, akamuha icyubahiro nka se.

Ati “Ntacyo arambwira, iby’ubukwe ndi kubyumva abantu babivuga. Icy’ingenzi ndasaba Imana izabubemo bugende neza. Nzishima cyane mbonye umwana wanjye arongoye ariko ndamusaba ko yazantumira, natantumira nzabona ko ansuzuguye cyane kandi byambabaza.”

Abdul Djuma yasabye ubutumire mu bukwe bw'umuhungu we

Diamond Platnumz yarezwe na nyina gusa, ni nawe kugeza ubu aha ubufasha bwose bushoboka.

Mu 2016 nabwo se yigeze gutangaza ko yababajwe no kuba ataratumiwe mu birori by’imfura ya Diamond, Tiffah Dangote agashinja uwahoze ari umugore we kumwangisha abana be.

Nyina wa Diamond abayeho mu buzima bwiza mu gihe uwo babyaranye yicira isazi mu jisho
Diamond yiyemeje kurongora Tanasha nyuma yo kujarajara mu bagore batandukanye
Tanasha, umukobwa wo muri Kenya ugiye kurongorwa na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages