Ibi Israel Mbonyi yabigarutseho mu kiganiro yari yatumiwemo n’Itorero ‘Noble Family Church’.
Uyu muhanzi yahishuye ko yarinze asohora album ye ya mbere atazi neza ko azaba umuhanzi, kuko no kuyisohora yayimurikiye abanyeshuri biganaga, nta gitekerezo cyo gukora umuziki nk’umwuga yari afite.
Ati “Umunsi umwe nigaga Pharmacy, nsohora album ya mbere nta kintu na kimwe cy’imbuga nkoranyambaga nabagaho. Kuko naririmbaga ku ishuri, nahamagaye abanyeshuri ndabataramira birarangira.”
Israel Mbonyi yahishuye ko yatunguwe n’uburyo abanyeshuri biganaga bakunze album ye, ndetse bakajya bazohererezanya kugeza indirimbo ze zigeze no mu Rwanda.
Uretse abanyeshuri biganaga bari bakunze umuziki we, Israel Mbonyi yavuze ko umunsi umwe yaje gutungurwa n’uburyo se yamwoherereje indirimbo ye ‘Ku Mugezi’, atazi ko ari iye.
Ati “Hari hashize iminsi ngiye kuri WhatsApp, papa yari azi ko nkunda kuririmba, aza kunyoherereza indirimbo yanjye yitwa ‘Ku Mugezi’, arambwira ati umva ukuntu uwo muhungu aririmba neza.”
Israel Mbonyi, utari uzi ko azaba umuhanzi wabigize umwuga, amaze kubona ko indirimbo ze zakunzwe, yagize ikibazo kuko atari azi uko azabyitwaramo ngo abikore neza ibyaje no kumusigira igitutu nk’umuhanzi wari umaze kwamamara.
Uyu muhanzi yavuze ko uburyo bwonyine bwo guhangana n’igitutu cy’ubwamamare ari ukutibeshya.
Ati “Niba abantu bagufata nk’igitangaza, ubwo ni ko babibona, ariko wowe uba uzi icyo uri cyo, uzi uwo uri we. Iyo wibeshye, utangira kwitwara uko utari kugira ngo uhuze n’uko abo bantu bari kugutekerezaho.”
Israel Mbonyi ahamya ko ikintu cyamufashije kwicisha bugufi ari uko ibintu byose uko byagiye bigenda nta ruhare runini we yabigizemo. Avuga ko we yateye intambwe ya mbere, Imana ikamufasha ibisigaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!