00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Producer Pastor P yitabye Imana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 April 2017 saa 12:50
Yasuwe :

Umubyeyi wa Producer Pastor yitabye Imana nyuma y’uko yagize impanuka akanyerera mu bwiherero akikubita hasi, ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 27 Mata 2017.

Pastor P ubusanzwe witwa Bugingo yabwiye IGIHE ko urupfu rw’umubyeyi wabo rwaje rutunguranye kuko nubwo yari arwaye ngo yari agifite imbaraga. Uyu mubyeyi yituye hasi nyuma y’uko yari amaze iminsi yivuza indwara y’impyiko.

Yagize ati “Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Kane[kuwa 27 Mata 2017], yari amaze igihe yivuza impyiko ariko nkeka ko atari afite ikibazo gikomeye cyane. Nkeka ko ari intege nke yagize, ejo nimugoroba nyine yagiye mu bwiherero agira intege nke aranyerera.”

Pastor P usanzwe atunganyiriza indirimbo muri studio ye Beyond Records, yavuze ko nyuma y’uko umubyeyi we anyereye akitura hasi bahise bamujyana kwa muganga ageze mu maboko y’abaganga ashiramo umwuka.

Producer Pastor P ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana

Se wa Pastor P yari afite imyaka 53 y’amavuko, yari atuye mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe. Asize abana barindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages