Nk’uko byatangajwe na Complex, Kingston w’imyaka 35 y’amavuko, yandikiye urukiko asaba ko hazabaho gusubiramo urubanza.
Uyu muhanzi yajuririye umwanzuro nyuma y’aho yari yawufatiwe ku wa 15 Kanama 2025, aho yari amaze guhamwa n’ibyaha birimo ubwambuzi bukoresheje ikoranabuhanga, ubwambuzi mu by’imari shingiro ndetse no kwiba imyirondoro y’umuntu.
Abamushinjaga bavuga ko yari yakoze amayeri yo kubona ibintu by’ikirenga nk’imodoka n’imirimbo ihenze, akoresheje inyandiko mpimbano no kwiyerekana nk’ufite ubushobozi.
Urukiko rwemeje ko Kingston yambuye abacuruzi miliyoni z’amadolari, ndetse uretse igifungo, ategetswe no kwishyura indishyi ariko amafaranga nyayo agomba kwishyurwa ntaratangazwa mu ruhame.
Uretse Kingston, na nyina, Janice Turner nawe yahamijwe icyaha cy’ubwambuzi bukoresheje ikoranabuhanga akatirwa gufungwa imyaka itanu.
Sean Kingston yamamaye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Beautiful Girls na Fire Burning, ariko mu myaka yakurikiyeho yakunze guhura n’imanza zishingiye ku madeni atishyuwe no kugura ibintu by’ubuzima buhenze byarangiraga bitishyuwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!