Iki gitaramo cyabaye ku wa 21 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rwanda Konnect Gala ni igitaramo ngarukamwaka gihuza abanyarwanda n’abanyamahanga; baba baturutse impande zitandukanye baje kwizihiriza iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu rwa Gasabo. Icy’uyu mwaka cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.

Muri iki gitaramo hagaragayemo imbyino n’imikino itandukanye by’Inganzo Ngari.

Niyitegeka Gratien umaze kwamamara nka Seburikoko, Papa Sava n’ayandi yasekeje benshi mu rwenya rwe yakoze mu bice bigera kuri bibiri.

Hari nk’aho yagize ati “Ubu nsigaye nitwa Sa, vuga ngo sa […] si, su, so, sa, se. hitamo kamwe [sa] kubera iki sa? Kuko naravutse nsanga nitwa Gratien, Data akitwa Tharcisse, ubwo mama iyo batibeshya yari kuba Beatrice, iyo nzamuka nyuma i Rusasi, iwacu ni hafi centre de sante no ku isoko.”

“Sa, nagiye gukina bati ‘Sekaganda’ [sa] nyuma bashyiraho Seburikoko impande bakubitaho Siperansiya [sa] mpuye n’umuzungu ati ‘Comment ça va?’ nti ‘ça va bien’ ati ‘Papa Sava’ nti ‘c‘est vrai’ bitangiye kunzenguruka mu maraso kubera iki inyuguti ya Sa?”

Yakomeje ati “Hari n’aho bizagera no mu misokoro, hari n’abo tuzahura bakavuga ngo nsa na Musinga cyangwa bati uri nk’umusenateri.”

Kayirebwa yanyuze imitima ya benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye, mu zishimiwe cyane harimo ‘N’umukobwa’, ‘Urubambye Ingwe’, Ubumanzi’, ‘Indamukanyo’ n’izindi.

Abafana bamufashaga kuziririmba ndetse ahanini amajwi yabo yariganzaga kurusha ay’uyu muhanzi umaze kuba icyogere mu muziki.

Yanyuzagamo akaganira nabo, hari nk’aho yagize ati “Ndashima utu twana turi kumwe na se na nyina; nk’umubyeyi nishimira ko ibintu by’umuco bikomeje kubaho mu Rwanda. Mutoze abana ibi bintu.”

Yakomeje avuga ko abantu batumva amagambo amwe aririmba badakwiriye kubirenza ingohe ahubwo bakwiriye kujya begera abakuru bakabacira ku mayange.

Uyu muhanzikazi umaze kubaka amateka mu Rwanda akiva ku rubyiniro yahise akorerwa mu ngata na Kidum Kibido ukunze kwiyita Kibuganizo.

Kidum nawe yashimishije benshi mu bihangano bye bitandukanye ndetse bakanyurwa n’imbaraga nyinshi uyu mugabo akoresha.

Uyu muhanzi wamaze iminota isaga 30 yavuye ku rubyiniro atabishaka avuga ko ‘abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye igitaramo bari bagikeneye gupfuburwa’ akiyita umupfubuzi mu muziki.

Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gitaramo

Muri iki gitaramo, abana bato batunguranye berekana ubuhanga bwabo mu miririmbire
Muri iki gitaramo, abana bato batunguranye berekana ubuhanga bwabo mu miririmbire
Lion Imanzi ni we wari uyoboye iki gitaramo
Lion Imanzi ni we wari uyoboye iki gitaramo
Mu rwenya rwiganjemo inyuguti ya 'Sa', Niyitegeka Gratien yasekeje benshi baratembagara
Mu rwenya rwiganjemo inyuguti ya 'Sa', Niyitegeka Gratien yasekeje benshi baratembagara
Papa Sava na Ndimbati basusurukije benshi mu rwenya
Papa Sava na Ndimbati basusurukije benshi mu rwenya
Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Kayirebwa yanyuze benshi bari bakumbuye inganzo ye
Kayirebwa yanyuze benshi bari bakumbuye inganzo ye
Abakobwa bafashije Kidum bari babukereye mu majwi agororotse
Abakobwa bafashije Kidum bari babukereye mu majwi agororotse
Murenzi Emmalito wamamye kuri Royal TV yageze aho kwiyumanganya biranga atangira gutaraka
Murenzi Emmalito wamamye kuri Royal TV yageze aho kwiyumanganya biranga atangira gutaraka
Nzayisenga Sophia umenyerewe mu gucuranga inanga yasusurukije abitabiriye
Nzayisenga Sophia umenyerewe mu gucuranga inanga yasusurukije abitabiriye
Kidum yafatanyije na Hope Irakoze kuririmba indirimbo bahuriyemo yitwa Vimba Vimba
Kidum yafatanyije na Hope Irakoze kuririmba indirimbo bahuriyemo yitwa Vimba Vimba

Amafoto: Niyonzima Moise