Uyu muhanzi amazina ye bwite ni Djano Cedrick, atuye muri Leta ya Mississippi muri Amerika. Aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, mu gusura umuryango we no gufasha abatishoboye bo mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, aho avuka.
Yatangiye ubwisungane mu kwivuza abantu 100, atanga amabati yo gusakara ubwiherero bw’imiryango 10, abandi 20 bahabwa imyambaro.
Nyuma yo gusubira muri Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Be kind To One Another’ yakoranye n’abahanzi bakunzwe; Riderman na Social Mula.
Iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro, ishingiye ku gikorwa cy’urukundo aherutse gukorera mu Rwanda.
Sedy yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo agamije gushishikariza abantu gufashanya muri bike bafite.
Ati “Nayanditse ngamije gukangurira buri wese kubana neza na mugenzi we no gusangira duke ufite na mugenzi wawe udafite ubushobozi.”
Kuba yaravukiye akanakurira mu muryango ukennye mbere yo kujya kuba muri Amerika aho afite ubuzima bwiza, yemeza ko biri mu byatumye agira umutima wo kugirira impuhwe ababaye mu buzima bubi.
Ati “Nakuriye mu muryango utishoboye ari nabyo mbona ko nakomoyeho umutima wo gukunda gufasha n’abandi badafite amikoro ahagije. Burya gufasha undi si ukuba ufite ibya Mirenge, ahubwo ni mutima umenetse, wuzuye urukundo.”
Kugeza ubu afite indirimbo 6 zazosohotse n’izindi 6 zikiri muri studio zose zitanga ubutumwa bwimakaza urukundo no gufashanya. Muri Gicurasi azafasha ababa muri Amerika badafite aho kuba.






Ibitekerezo 0