Iki gitaramo cyiswe ‘Did You Just Say Sex’ cyabereye ahasanzwe herekanirwa filime zitandukanye muri Kigali Century Cinema, kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.
Nicyo cyatangiye iserukiramuco ry’urwenya [Seka Fest] riri kuba ku nshuro ya kabiri. Bitenganyijwe ko rizasozwa tariki 31 Werurwe 2019.
Igitaramo cyahariwe Michael Sengazi, cyagaragarayemo abanyarwenya bakiri kuzamuka, bahawe umwanya ngo bagaragaze impano zabo.
Arthur Nkusi ari nawe utegura iri serukiramuco ntiyari kugenda adatanze umusanzu mu kongera iminsi yo kubaho y’abari bitabiriye.
Yavuze ku bukwe bw’umukobwa w’umukuru w’igihugu uherutse gusabwa no gukwa, avuga ko yabwitabiriye maze abari aho bose baramutwama.
Yavuze ko impapuro z’ubutumire zari zanditse mu buryo busanzwe kandi atari ko yabitekerezaga. Ubundi bari kuvuga ngo ‘Umuryango wa Perezida Paul Kagame utunguwe no kugutumira mu bukwe…kwitabira kwawe kuzagushimisha.’
Michael Sengazi wari umunyarwenya w’umunsi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo, mu gihe cy’isaha yamaze ku kabuga 99% y’ibyo yavuze byibandaga ku mibonano mpuzabitsina.
Yavuze ku basore biyemera ku bakobwa ko bafite ubushobozi bwo ku bashimisha mu buriri mu gihe kirekire, ariko iminota itanu ikajya gushira bishwe n’impumu.
Yavuze uko amazina y’abana b’iki gihe yari kuzaba atangaje mu gihe biswe bitewe n’aho basamiwe. Ati “Hari abari kuzajya bitwa John Papyrus, Fred K Club abo ni aba Green Hills. Aba APAPER ni Kalisa Bannyahe…”
Uyu musore utahwemaga gusetsa abantu kuri buri rwenya rwe, yavuze ku ikoreshwa ry’udukingirizo, ubutinganyi, amafoto y’ubwambure bwa Isimbi Noeline n’ibindi byinshi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Michael Senganzi nyuma y’igitaramo, yavuze ko yibanze kuvuga ku mibonano mpuzabitsina mu rwego rwo gutanga inyigisho dore ko akenshi kubivugaho bifatwa nk’ikizira.
Yagize ati “Impamvu urwenya rwanjye rwibanze ku mibonano mpuzabitsina, ni uko yari yo nsanganyamatsiko kandi urabizi bifatwa nk’ikizira kandi dukeneye kubivugaho. Ntabwo ari ukuvuga ko ari byo nkunda ahubwo biri mu rwego rwo kwigisha ariko binyuze mu gusetsa.”
Seka Fest 2019 irakomeza muri iyi minsi y’imibyizi yose, aho ibitaramo bizajya bibera mu modoka zitarwa abagenzi.
Ku wa Gatandatu hazaba igitaramo cy’abanyarwenya bo muri Uganda cyitwa Comedy Store naho ku Cyumweru hazabe icyizahuriramo Basket Mouth wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya na Salvador wo muri Uganda.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO