Umuhanzi Selemani Uwihanganye ari mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro album igizwe ahanini n’indirimbo yakoze mu myaka ikabakaba itatu amaze ku mugabane w’Uburayi.
Mu ntangiriro za 2012 nibwo Selemani Uwihanganye yagiye i Burayi ajyanywe n’amasomo ariko atangaza ko atazahagarika umuziki we. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Kiberinka’, uko iminsi yagendaga yicuma niko yitabiraga ibitaramo akanakora indirimbo nshya.
Mu kiganiro twagiranye na Manager we, Barihuta Jean de Dieu, yatangaje ko igihe kigeze ngo ibikorwa bya Selemani bijye ahagaragara mu buryo bwihariye. Aha bakaba bateganya igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera mu Rwanda aho bazamurika album ku mugaragaro.
Barihuta yagize ati “Hashize igihe Selemani akorera i Burayi, hari indirimbo 7 yamaze gushyira hanze muri icyo gihe, yitabiriye ibitaramo byinshi kandi hari ubumenyi muri muzika yungutse, ubu rero turi kwitegura ngo amurike ibyo bikorwa.”
Nubwo itariki nyirizina itaratangazwa, muri uyu mwaka nibwo Album Kiberika izamurikwa ku mugaragaro, ikaba iriho indirimbo 13. Muri zo harimo “Ndakubona” yakoranye na Jay Polly ndetse na Selemusa aheruka gushyira hanze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Selemani yavuze ko uretse kuza kumurika ibihangano bye mu Rwanda, anyotewe no kwitabira amarushanwa n’itangwa ry’ibihembo muri muzika yo mu Rwanda nk’umuhanzi ufite ibikorwa bitandukanye nka Salax Awards.



















TANGA IGITEKEREZO