00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Selemani yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Jay Polly mu Bubiligi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 27 October 2014 saa 07:07
Yasuwe :

Selemani Uwihanganye, umuhanzi uba i Burayi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ndagukunda yakoranye na Jay Polly.
Amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo byakozwe ubwo Jay Polly yari mu Bubiligi mu gitaramo yari yahuriyemo na Urban Boys muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 4.
Mu kiganiro na Selemani, yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze azirikana u Rwanda akomokamo ndetse akagira n’ibyo asaba ko bigaragazwamo mu kuruhagararira neza.
Yagize ati “Nk’uko (…)

Yagize ati “Nk’uko igaragara, twashatse kugaragazamo umuco Nyarwanda kuko ari mwiza kandi aho turi hose nk’Abanyarwanda twumva ugomba kuturanga. Hagaragaramo umukobwa unabyina kinyarwanda mu guhesha umuco wacu agaciro.”

Reba Ndakubona hano:

Selemani amaze imyaka isaga ibiri akorera umuziki mu Burayi. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari guhatanira igihembo cy’umuhanzi witwaye neza muri uyu mwaka mu bahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba baba mu Bubiligi. Avuga ko akurikije uko yakoze muri iki gihe bimuhesha amahirwe yo kuba yakwitwara neza niba abafana be babimufashamo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages