Uyu muhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe Amerika, asohora filimi mbarankuru ivuga ku rugendo rwe rwo kumenyekana cyane cyane urwa muzika, intego yari ugufasha urubyiruko ruhura n’ihungabana ryo mu mutwe.
Bimwe mu bigaragara muri iyi filimi, Selena Gomez avuga ko hari igihe cyageze akumva ameze nk’igicuruzwa, ndetse akifuza guhindura ubuzima yari abayeho akongera guhumeka, kuko yumvaga muri we uko yarabayeho atari ko kubaho.
Iyi filimi yakomoje no ku bihe yagize mu bitaramo bitandukanye bizenguruka Isi mu 2016.
Ubwo bari mu myitozo itegura igitaramo mu nyubako y’imikino y’i Los Angeles, yagize ikibazo cy’ubwoba bukabije no guhangayika muri we, kandi atari ubwa mbere yari agiye gutaramira abakunzi be.
Ibyo byatumye asubika icyo gitaramo yari gukorera mu mujyi wa Los Angeles.
Mu magambo yavuze muri iyi filimi yagize ati “Nubwo ubuzima bwanjye bwasaga nkaho ndi gutera imbere, muri njye nari mpangayitse”.
Si ubwa mbere bamwe mu byamamare batangaje ko bahuye n’ ibibazo byo mu mutwe, abandi bavuzweho kugira ibibazo nk’ibi barimo; Lady Gaga, Leonardo Di Caprio, Demi Loveto n’abandi.
Ibibazo bahura na byo bigaragaza ko nubwo bafite byose bifuza, bahura n’ingorane mu buzima bwabo bwa buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!