00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Tito Rutaremara nta kibi abona ku mukobwa wambaye Bikini

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 February 2017 saa 06:15
Yasuwe :

Senateri Tito Rutaremara yashimangiye ko kuba Nyampinga yakwambara Bikini mu irushanwa atabibonamo ikibazo ndetse ku giti cye asanga ntacyo byangiza ku muco nyarwanda.

Mu kiganiro Senateri Rutaremara aherutse kugirana n’abakobwa bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’Igihugu umwaka wa 2017 bamubajije icyo avuga kuri uyu mwambaro utavugwaho rumwe mu Rwanda avuga ko ‘ku giti cye ntacyo bimutwaye ndetse ko ntacyo byica.’

Yagize ati “…Kuko mu Kinyarwanda uko cyagiye gikura cyinjiramo n’ubukirisitu baragusaba ko wikwiza, niko umuco ugenda ukura. Njyewe ku bwanjye ntacyo, igituma ntacyo bimbwira ni uko indangagaciro [values] z’amadini nzifata buke.]

Muri aba bakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda harimo bamwe batsimbaraye ku kwikwiza bakemeza ko ‘bidakwiye kwambara umwenda wo kogana mu ruhame’ gusa hari abandi bavuga ko uramutse ugiye mu irushanwa ritegeka buri mukobwa kwambara ‘Bikini’ wabikora ntacyo wishisha’.

Abanyarwandakazi bagiye bitabira Miss Supranational bagiye bazitirwa n’umuco bakanga kwambara uyu mwenda wo kogana mu ruhame gusa mu mwaka wa 2015 Sonia Gisa yabimburiye abandi awambara ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.

Ubwo Tito Rutaremara aheruka kujya kuganiriza abahatanira Miss Rwanda

Mu mwaka wa 2016 Akiwacu Colombe yagiye muri iri rushanwa na we yambara Bikini atikanga. Amafoto ye amaze gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga benshi baramwadukiriye baramutuka bavuga ko ‘yagombaga kwambara umukenyero’ gusa we agasubiza avuga ko ‘ibyo yakoze bitamubangamiye’.

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Icyo gihe hari abacunaguje Mutesi Aurore bamushinja gukoza isoni igihugu no kucyandagaza mu maso y’amahanga we akavuga ko ataciye inka amabere.

Mutesi Aurore yagize ati “Iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo […] Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda.”

Uyu mwambaro ukunda gukurura impaka ndende iyo hagize umukobwa uwambara mu marushanwa mpuzamahanga nyamara bamwe bakemeza ko nta gikuba kiba cyacitse kuko umuco ukura.

Icyo Senateri Tito avuga ku mwambaro wa Bikini

Sonia Gisa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2015 na we yambaye uyu mwenda
Akiwacu Colombe, Nyampinga w'u Rwanda umwaka wa 2014 yambaye Bikini muri Miss Supranational iheruka
Seneteri Tito asanga kuba umukobwa yakwambara muri ubu buryo ntacyo bitwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages