Mu mpera za 2012 no mu myaka ibiri amaze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Senderi International Hit yambaraga urukweto rumwe rufite ibara rya kaki yererutse.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2012, uwa 2013 na 2014 yose no mu bitaramo bya PGGSS ndetse n’ibisanzwe umuhanzi Senderi International Hit yagaragaye kenshi yambaye uru rukweto nyamara muri iyi myaka itatu ishize yasaruye amafaranga atari munsi ya miliyoni 10 mu irushanwa rya PGGSS gusa dore ko ku nshuro ya mbere ubwo yaryitabiraga muri 2013 yahembwe amafaranga y’u Rwanda 4,500,000 naho kuri iyi nshuro ya kabiri akaba azavamo amaze gufata agera byibuze amafaranga 5,000,000.
Nubwo amaze mu irushanwa iyi myaka ibiri ndetse akaba abona amafaranga angana gutya, Senderi ntibimubuza kwiyambarira uru rukweto muri byinshi mu bitaramo akora ndetse by’umwihariko iyi myaka ibiri ishize ahatanira PGGSS ayirangije yambaye uru rukweto.
Bitandukanye cyane n’abandi bahanzi bakora uko bashoboye muri iri rushanwa, bagahinduranye imyenda n’inkweto. Ibyo kwambara urukweto rumwe kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye, byagaragaye bwa mbere ku muhanzi witwa Bahati waririmbaga muri Just Family ubwo bitabiraga PGGSS2. Senderi icyo arusha Bahati ni uko we aciye agahigo ko kumara imyaka ibiri mu irushanwa agaragara muri uru rukweto mu gihe uyu mugenzi we yarumazemo umwaka umwe.



















TANGA IGITEKEREZO