00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi arifuza ko BRALIRWA yamugenera igihembo cyihariye

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 1 September 2013 saa 02:15
Yasuwe :

Umuhanzi Senderi Interantinal Hit yatangaje ko yifuza ko uruganda rwa BRALIRWA rwamugenera igihembo cyihariye bitewe n’ibikorwa avuga ko yakoze byo kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Senderi yagize ati “Kuva PGGSS yatangira, iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu nta muhanzi wigeze yamamaza Primus n’ibikorwa bya BRALIRWA nk’uko nabikoze, ndacyafite icyizere ko ishobora kungenera igihembo cy’uwayamamaje bidaciye mu (…)

Umuhanzi Senderi Interantinal Hit yatangaje ko yifuza ko uruganda rwa BRALIRWA rwamugenera igihembo cyihariye bitewe n’ibikorwa avuga ko yakoze byo kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Senderi yagize ati “Kuva PGGSS yatangira, iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu nta muhanzi wigeze yamamaza Primus n’ibikorwa bya BRALIRWA nk’uko nabikoze, ndacyafite icyizere ko ishobora kungenera igihembo cy’uwayamamaje bidaciye mu ndirimbo”. Uretse aya magambo, Senderi yakomeje yerekana impamvu nyinshi avuga ko akwiriye icyo gihembo kandi yizeye ko azagihabwa.

IGIHE twifuje kumenya byinshi kuby’iki gihembo Senderi yifuza guhabwa nuko tumubaza niba hari amasezerano yari asanzwe afitanye na BRALIRWA y’iki gihembo yifuza atubwira ko ntayo.

Iyi myenda yatangaje benshi; Senderi avuga ariko ko aka gashya yakoze kagaragaje ukwamamaza gukomeye kw'ibikorwa bya BRALIRWA yifuza ko yahemberwa
Senderi yataramiye abafana i Muhanga ivumbi riratumuka

Twamubajije icyo gihembo yifuza icyo ari cyo, Senderi adusubiza agira ati “Si amafaranga nshaka, ahubwo njye nsaba ko bangenera igihembo wenda cy’icupa ry’urwibutso nk’umuhanzi wakoze neza mu kwamamaza iryo cupa rya Primus”.

Twamubajije ibyo ashingiraho bifatika avuga ko ari we muhanzi wamamaje Primus kurusha abandi ni uko avuga ko abihera ku mafoto yakwirakwijwe ye afite amacupa menshi mu ntoki mbere gato y’uko hatangazwa abahanzi bazajya muri iri rushanwa.

I Musanze Senderi yazanye abantu bambaye imyenda y'ingagi; avuga ko ibi bikorwa bye byamamaje cyane icupa rya Primus

Yongeraho ko icya kabiri ari uko mu gitaramo cya LIVE cyabereye i Muhanga yaje yambaye imyenda ya Primus; ikozwe mu bitambaro bisanzwe bisaswa ku meza y’abakiriya b’utubare ducuruzwamo iyo nzoga.

Yashoje avuga ko icya gatatu ari uko yanagaragaje ishusho y’ingagi, mu gitaramo cyabereye i Musanze, zifite amacupa ya Primus.

Ibi byose akavuga ko byatanze indi sura muri aya marushanwa ku buryo asanga hari igihembo byagombye kumuhesha.

Senderi ati "Sinshaka amafaranga, ariko bampaye urwibutso rw'icupa rya Primus byanshimisha"

Senderi aherutse gusohora indirimbo yise Njomba; ayigaragazamo menshi mu mafoto ye aririmba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star III, irushanwa yavuyemo ubwo hatorwaga batanu bakomeza.

Twagerageje kuvugana na BRALIRWA ngo twumve icyo bavuga kuri iki cyifuzo cy’uyu muhanzi ntibyadukundira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages