00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi na Bosebabireba bateze abacantege umusozi wa ‘Nyirantarengwa’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 October 2014 saa 08:20
Yasuwe :

Senderi International Hit na Theo Bosebabireba bahamya ko bahurije hamwe ingufu nk’abahanzi bavuka mu Murenge umwe mu rwego rwo guhangana n’umuntu wese ushaka guca intege no gusiga icyasha ibikorwa bamaze kugeraho kuva bava mu cyaro kugeza uyu munsi.
Aba bahanzi bombi batajya biburira udushya mu itangazamakuru, bakoranye indirimbo bise ‘Bugacya’ ikubiyemo amagambo agaragaza inzira y’inzitane banyuzemo kugira ngo bagere ku rwego bariho uyu munsi.
Bavuga uburyo Isi yababereye ishuri (…)

Senderi International Hit na Theo Bosebabireba bahamya ko bahurije hamwe ingufu nk’abahanzi bavuka mu Murenge umwe mu rwego rwo guhangana n’umuntu wese ushaka guca intege no gusiga icyasha ibikorwa bamaze kugeraho kuva bava mu cyaro kugeza uyu munsi.

Aba bahanzi bombi batajya biburira udushya mu itangazamakuru, bakoranye indirimbo bise ‘Bugacya’ ikubiyemo amagambo agaragaza inzira y’inzitane banyuzemo kugira ngo bagere ku rwego bariho uyu munsi.

Bavuga uburyo Isi yababereye ishuri rikomeye ndetse bagasanisha ibyo bahuye na byo n’ibiba ku bandi aho usanga umuntu akora akabaho ahangayitse yatera imbere ab’Isi bakamuhekenyera amenyo.

Senderi aririmba agira ati :

Vumilia, vumilia Isi yaratubabaje,
Amagambo yo ntuyatinye ni aya none ejo agashira,
Barengayabo ni umwana w’Umunyarwanda,
Ubaho uhangayitse, ugakura uhangayitse
Wagira aho ugera ab’Isi bakajiginywa……

Mu kiganiro na Senderi ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yavuze ko uyu ari umusozi yise ‘Nyirantarengwa’ wirengeye ahagararanyeho na Theo Bosebabireba bavuza ikondera rica intege ababarwanya.

Ati “Uyu ni umusozi wa ‘Nyirantarengwa’, njye na Theo tuwuhagazeho tuvuza ikondera rica intege sekibi n’abambari be ku Isi. Hari benshi bifuza kudushyira mu gisuzuguriro no kudusubiza mu buzima bushaririye, abo ntacyo bazageraho. Ni nabyo ndirimba, uyu musozi duhagazeho nta munyantege nke wawuzamuka ngo atugereho. Tugiye kubiza icyuya abaduca intege bose”

Bosebabireba yikiriza Senderi muri iyi ndirimbo amubwira ko hari byinshi Imana imubitsemo bityo adakwiye kwita ku bashaka gutwika imizi y’igiti yateye.

Theo ati:

Icyo abantu benshi batagutegerejemo,
Icyo abantu benshi batazi ko uzaba cyo,
Icyo abana b’abantu batigeze bamenya,
Icyo ngicyo mvuga, icyo ngicyo ndirimba,
Ni cyo Imana ikubitsemo,
Uri icumbi ry’ibitangaza ni ukuri,
Nibashaka bakwitege mu minsi izaza……

Theo yunze mu rya Senderi avuga ko iyi ndirimbo igiye kwereka abacantege ko Yesu ari umunyembaraga, akoza isoni abana b’abantu akarimbura inzugi zose ziba zifunze imiryango y’imigisha Imana iba yarageneye umuntu.

Senderi na Theo Bosebabireba bavuka mu Murenge umwe

Ati “Iyi ndirimbo irabafasha gusubiza ubwenge ku gihe. Njye na Senderi twahuje ingufu kugira ngo duce intege abo bose. Turabwira abaduca intege ko Imana ikiza igisuzuguriro kandi yarabikoze. Imenagura inzugi baba barafungishije inzu ibitsemo imigisha y’Imana”

UMVA IYI NDIRIMBO HANO

Bosebabireba ukunzwe cyane mu ndirimbo z’Imana ati ‘HIT ni HIT’.

Humura Imana izakujya imbere,
Ahataringaniye izaharinganyiye,
Izamenagura inzugi z’ibyuma,
Icemo kabiri ibihimbizo, HIT ni HIT Senderi weeeeee……


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages