Kakoza Nkuriza Charles wiyita KNC Imfurayiwacu aherutse kuvugira kuri Televiziyo ayobora amagambo ataraguye neza Senderi Hit. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru atanga integuza kuri album ye nshya, KNC yabajijwe impamvu yavuze kuri Senderi maze asubiza ko ‘nta nabi yabikoranye ndetse ngo basanzwe ari inshuti’.

Yagize ati “Senderi aberewe no kwisiga amarangi akambara n’amahembe ubundi akaza akamfanira ikipe[yitwa Unity Sports Gasogi]…nubwo mbivuga ntabwo mba ngamije kumusebya kuko na we nziko bitamurakaza kuko n’icyo gihe mbivuga ntabwo byamubabaje”.

Senderi amaze kubona inkuru zikomeje gucicikana zimugarukaho n’uburyo KNC yavuze ko ‘aberewe no gufana ikipe ya Gasogi’ [yashinzwe na KNC] yarakaye bikomeye ndetse asaba uyu muhanzi mugenzi we guca bugufi akamusaba imbabazi.

Yanditse kuri Instagram ati “Ejobundi nakurikiye TV1 ubereye umuyobozi mbona uburyo unsebya ubigendereye mbona n’ibindi binyamakuru byinshi byanditse uko wansenyeye umutungo wanjye mu by’ubwenge w'ubuhanzi ubigendereye. Sibyiza ibyo wakoze mu busesenguzi bwiza nzi ugira mu itangazamakuru.”

Senderi ukunda kwiyita Intare y’Umujyi yasabye KNC gusubira kuri Televiziyo agasaba imbabazi abafana be kuko we ngo ‘amusubije yarira kandi ari umuyobozi’. Ati “Ufate akanya usabe imbabazi abafana banjye live nk’uko wabikoze live [kuri Televiziyo]. Kuko ngushubije warira wanababara cyanee kandi uri umuyobozi nubaha kandi nemera.”

Senderi Hit yari amaze iminsi mike yandikiye ubuyobozi butegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star avuga ko inzara imwiciye i Kigali bityo akifuza ko bakoroshya ingoyi bakavanaho imyaka igenderwaho ku bahanzi bemererwa guhatana kugira ngo uyu mwaka azibonemo.

KNC aherutse kuvuga ko 'Senderi aberewe no kwambara amahembe akajya gufana ikipe ye ya Gasogi'
KNC aherutse kuvuga ko 'Senderi aberewe no kwambara amahembe akajya gufana ikipe ye ya Gasogi'
Senderi ngo aramutse asubije KNC byamuviramo amarira no kubabara
Senderi ngo aramutse asubije KNC byamuviramo amarira no kubabara