Yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.
Uyu muhanzi yibanda cyane ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora izitabarika zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse yaririmbye kenshi izibanda ku gukomeza gufasha abarokotse ubu bwicanyi kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.
Senderi Hit yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Amarira’iri mu zindi nyinshi azakora mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zizifashishwa mu mwaka wa 2018. Yabwiye IGIHE ko yahisemo kuzajya asohora indirimbo mbere y’uko icyunamo kigera mu rwego rwo kubanza kuzumvisha Abanyarwanda ngo igihe kizagere bazizi.
Yagize ati “Ni gahunda nshya nafashe, mbere nasohoraga indirimbo ari uko icyunamo cyageze ugasanga Abanyarwanda ntabwo bazi indirimbo neza. Nasanze byaba byiza ngiye nzikora mbere bakazumva ndetse icyo gihe cyo kwibuka kikazagera bazi amagambo yazo ku buryo ubutumwa buzagira akamaro nk’uko nabyifuje.”
Yongeyeho ati “Ubu nakoze iya mbere tuzifashisha mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyunamo cy’umwaka wa 2018, navuga ko nyisohoye n’ubundi mu gihe yari ikenewe kuko turacyari mu minsi ijana yo kwibuka. Muri iki gihe iyi ndirimbo yakoreshwa ariko izanagira akamaro cyane umwaka utaha kuko abantu bazaba baramaze kuyiyumvamo banayizi.”
Muri iyi ndirimbo ‘Amarira’ Senderi Hit aririmba uburyo acyumva ‘amajwi y’Abazize Jenoside atabaza mu bice bitandukanye birimo imisarane, insengero, imibande, mu myobo, mu kagera, mu mashyamba, mu mashuri n’ahandi’.
Amarira, indirimbo Senderi yakoreye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi



















TANGA IGITEKEREZO