Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangwa mu Rwanda byateguwe na KCN LTD, mu rwego rwo guteza imbere abashoboye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda n’abandi bavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye.
Ubwo hatangazwaga ko ibi bihembo bigiye gutangira gutangwa, Kalisa Christian usanzwe ari ‘Producer’ muri KCN LTD iri gutegura iki gukorwa, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagitekereje bashaka gushimira abantu bagira uruhare mu kumenyekanisha amakuru hirya no hino ku isi.
Ati “Aba-influencers ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera hirya no hino ku isi, ni abantu bakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’umwihariko aho imbuga nkoranyambaga zatereye imbere. Ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.”
Ibi bihembo biteganijwe gutangwa mu Ukuboza 2021 bizajya biba buri mwaka aho bizajya bitangwa mu gitaramo cyiswe ‘We Share Party’. Hazahembwa abari mu byiciro bitandukanye nka ’Social media influencers’, ’Journalist influencers’, ’Lifestyle influencers’, ’Content Producer influencers’ na ’Art and Creative Influencers’.
Mu cyiciro cya Social media influencers hazahembwa abavuga rikijyana banakurikirwa cyane kuri Twitter na Instagram.
Muri Lifestyle hazahembwa umuntu urebererwaho na benshi bitewe n’ubwiza cyangwa uko agaragara (Beauty), urebererwa kubera imyambarire cyangwa ibindi bijyanye n’imideli ndetse n’utoza abantu ibya siporo cyangwa se undi wese ufite umubiri ugaragara neza biturutse ku kuba akora imyitozo ngororamubiri.
Amatora yo kuri Internet yatangiye ku wa 10 Ugushyingo, arangire ku wa 15 Ukuboza 2021. Ibihembo bizatangwa ku wa 18 Ukuboza. Amajwi yo kuri internet yihariye 60% mu gihe andi 40 % ari ay’akanama nkemurampaka.
Urutonde rw’abahaniye ibihembo n’ibyiciro barimo
Social Media Influencers(Abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga)
Kubwimana Dominique (@Kemnique)
Ishimwe Claude (Mwene Karangwa)
Rautagengwa Fiona Kamikazi
Richard Kwizera
Pamela Mudakikwa
Bayingana David
Mbabazi Shadia (Shaddyboo)
Bugingo Bonny (Junior Giti)
Uwase Muyango
Rukundo (Patycope)
Journalist Influencers (Abanyamakuru bavuga rikijyana)
Sam Karenzi ukorera Fine Fm, Niwemwiza Anne Marie wa Kigali Today, Phil Peter wa Isibo TV, Aissa M. Cyiza wa Royal Fm. Abandi ni Anita Pendo, Ingabire Egidie Bibio na Luckman Nizeyimana ba RBA, Isheja Sandrine wa Kiss Fm, Mutuyeyezu Oswald wa Tv10 na Angeli Mutabaruka wa Radio na TV 1.
Art And Creative Influencers (Abari mu ruganda rw’ubuhanzi bavuga)
Benimana Ramadhan (Bamenya)
Niyitegeka Gratien (Seburikoko)
Bruce Melodie
Bahavu Jeannette
Japhet & Ethienne (Bigombaguhinduka)
Ndayizeye Emmanuel (Nick)
Joshua Kamirindi
Clarisse Karasira
Nkusi Arthur
Mugisha Emmanuel (Clapton)
Rusine Patrick
Aline Gahongayire
Rosine Bazongere
Mico The Best
Butera Knowless
Content Creator Influencers (Aba-Youtubers)
Rose Nishimwe(Rose Tv Show)
Murungi Sabin (Isimbi Tv)
Innocent Nyarwaya (Yago)
Dushimimana Jd (Dashim)
Irene Murindahabi(The Choice)
Lifestyle Influencers
Umukundwa Clemence(Umunyamideli)
Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020)
Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016)
Turahirwa Moses (Moshions)
The Mackenzie (Zoi)
Ishimwe Winnie Nicole (Nickie Lifestyle)
Niyitanga Olivier (Itangadesigns)
Uwamahoro Joyce (Joyce Fashion Design)
Izere Laurien (The Trainer)
Uwase Vanessa (Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015)
Ushaka kugira umwe muri aba uha amahirwe Wakanda hano: https://mni.rw/CompetitionContestants/47



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!