Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Gashyantare 2024 mu nzu icuruza ibijyanye n’ubugeni ikabivanga n’akabari yitwa Kaso, iherereye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ryari ijoro ririmo ubukonje bitewe n’imvura yabanje kujojoba ariko itanga agahenge abantu bajya mu byicaro, bategereza ko Okkama wari wahageze ku mugoroba yurira urubyiniro, ubundi atangirira ku ndirimbo yitwa Aba Baby.
Abitabiriye bari buzuye akanyamuneza nubwo ubukonje butari buboroheye. Okkama yanyuzagamo akiruhutsa ati ’Ahwi’ kuko yari atuye umuzigo yari amaranye igihe. Yakurikijeho Nasinze, Akanyoni, Romance, Blessings, Pandemic na Umukapo, asoreza kuri Ahwi.
Abantu bakomeje kwinjira ubwo yasozaga, ariko abonye abaje ari benshi kandi baje kumushyigikira, yigira inama yo gusubira ku rubyiniro abaririmbira atitaye ko yari yamaze kuva kuhava. Yazisubuyemo asoreza kuri Ahwi. Yabonye abantu bakinjira, abakumbuza indirimbo z’ahashize zamamaye nka Iyallah.
Abafite amazina azwi mu myidagaduro bitabiriye iki gitaramo barimo Coach Gael washoye imari muri UGB, The Universe yubatse ku gisenge cya CHIC ndetse akaba afasha umuhanzi Bruce Melodie. Hari kandi Dj Drizzy, umuhanga mu kuvanga imiziki.
Abandi ni Rocky Kimomo usobanura filime, Dj Phil Peter, Prince Kiizz, Niz Beat, Fayzo utunganya indirimbo z’abahanzi na Dr Kintu wahoze ari nyiri Kikac Music ibarizwamo Bwiza ariko ikaba yaregukanywe na Uhujimfura Claude ari na we wasinyishije Niyo Bosco.
Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije, Kenny Sol yuriye urubyiniro afatanya na Okkama kuririmba Lotto bahuriyehemo mu myaka ibiri ishize.
Kenya Sol yashimiye Okkama ku gikorwa kidasanzwe cyo kumurika EP mu gihe nta gihe kinini amaze mu muziki.
Ross Kana ufite indirimbo nshya yitwa Sesa, yahamagawe ku rubyiniro aririmba "Fou De Toi" yahuriyemo na Bruce Melodie na Element Eleéeh.
Ayisoje yabwiye abitabiriye ko agiye kubaririmbira indirimbo ye nshya yitwa Sesa. Ross Kana ni na we wasoje igitaramo ahamagara Okkama wabwiye abantu aho ikirori gikomereza, dore ko muri Kaso hari hatuje, umuziki uvugira hasi kuko bari babujijwe kuzamura amajwi.
Impamvu yo gucurangira hasi yatewe n’umunyamahanga utuye hafi ya Kaso wababwiye ko adakunda umuziki. Ku mugoroba mbere y’igitaramo, abapolisi bahageze bafite akuma gapima urusaku, babereka ikigero batagomba kurenza.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!