00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaddy Boo yambitswe impeta bisiga urujijo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 May 2018 saa 12:21
Yasuwe :

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mu Rwanda, yatunguranye ndetse ashyira benshi mu rujijo biturutse ku mpeta yambitswe.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hakwirakwiye amafoto agaragaza Shaddy Boo yambikwa impeta n’umusore bivugwa ko bagiye kubana. Uyu mugore we yabwiye IGIHE ko ari “inshuti y’umuryango” akavuga ko nta na gahunda yo kurushinga ateganya.

Shaddy Boo yahoze abana na Producer Meddy Saleh batandukana mu 2016, muri iki gihe asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe kubera ibyo akorera ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru z’ubukwe bwa Shaddy Boo zazamuwe n’amafoto agaragaza uyu mugore w’abana babiri yambaye impeta y’urukundo ndetse n’indi ari kumwe n’umusore wayimwambitse, umunyamideli witwa ‘Pogba’.

Shaddy Boo yabwiye IGIHE ko ifoto yakwirakwijwe yambikwa impeta itavuze ko agiye kurushinga anahakana ibivugwa ko byaba ari uburyo bwo gushaka uburyo yavugwa mu itangazamakuru. Iyo abajijwe ku bijyanye n’inkuru zivuga ko agiye kurushinga abanza guseka cyane ubundi akabona guhakana.

Yagize ati “Ntabwo ari byo biriya bintu, ni ibihuha ntabwo ari ukuri, kandi uriya ni inshuti y’umuryango ntabwo ari umuntu dukundana. Ntabwo byari ukwambikana impeta, byari ugukina. Biriya ntabwo ari ibintu bya vuba, nta n’ubukwe, nta n’umuntu dukundana, ntawe. Oya.”

Yakomeje ati “Twari turi gusangira ifutari, umuntu ahita afata ifoto gutyo ayishyira hanze. Ntabwo ari njye wabikoze gutyo ni iyo nshuti ye yindi. Ntabwo twari tuzi ko ayishyira hanze kuko ushobora kugira ngo ni ukwikinira ariko byagera hanze ugasanga bibaye ibindi bindi nk’uko byanagenze.”

Iyo ugerageje kumubaza amakuru menshi kuri uwo musore, amutsinda aseka ati “Kubera iki se namuvuga, wenda we ntashaka kujya kuri izo mbuga nkoranyambaga ahubwo sinzi impamvu bamushyizeho.”

Shaddy Boo yavuze ko nta bukwe ateganya, umusore wagaragaye amwambika impeta ngo ni inshuti y'umuryango!

Shaddy Boo amaze iminsi ashyira kuri Instagram amafoto aherekejwe n’amagambo ashimangira ko ari mu rukundo ndetse ku kiganza cye hakagaragara impeta y’urukundo.

Shaddy Boo amaze guca agahigo mu bagore bari guca ibintu muri iki gihe, ni we umaze kugaragara kenshi mu bihe byiza n’abahanzi basuye u Rwanda mu minsi mike ishize. Ubwo Diamond aheruka i Kigali barishimanye ndetse hari amafoto yabo yagiye hanze bari kumwe muri hoteli uyu muhanzi yari acumbitsemo.

Uheruka ni Davido wakoze igitaramo mu Rwanda yahava agasura Instagram ya Shaddy Boo agashyira utumenyetso tw’umutima [dusobanura urukundo] ku mafoto ye menshi ndetse n’andi magambo yavugishije benshi. Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mugore yagiye guhurira na Davido mu Mujyi wa Paris aho yakoreye igitaramo.

Shaddy Boo muri iyi minsi ashyira kuri Instagram amagambo ashushanya ko ari mu rukundo
Shaddy Boo n'umusore bivugwa ko yamwambitse impeta
Avugwaho kugirana ibihe byiza n'ibyamamare biza mu Rwanda
Shaddy Boo, umugore uca ibintu muri iyi minsi
Uyu mugore ari mu bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages