Ibi birori byabereye mu gitaramo cyiswe Celebrities Christmas Party cyateguwe na The Mane, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali.
Abakobwa bari bacyitabiriye biganjemo ab’ibyamamare bari bambaye mu buryo bunogeye ijisho bunarangaza benshi.
Ntabwo ari ibintu byari bisanzwe mu Rwanda ko igitaramo nk’iki kibaho, Kibonke we yahuhuye benshi avuga ko yakundaga kubibona kuri internet gusa.
Ati “Ibi ni ibintu najyaga mbona kuri Youtube nkabona abasitari batambuka, nkavuga nti wenda nimba umugabo nzagura Carpet y’umutuku nzajye nyitambukaho mu rugo ariko ubu abantu barimo barandeba n’ukuntu ngana n’ibiro byanjye.”
Ni igitaramo cyari giteguranye ubuhanga kuko cyari kirimo abashyushyarugamba bagera kuri bane.
Hanze hari hari Lion Imanzi na Kantengwa Judith Heard bakiraga ibyamamare bakabiganiriza bikanyura kuri Red Carpet byerekeza mu cyumba ahaberaga igitaramo bakakirwa na Anita Pendo na Kate Gustave nabo bari babyambariye bakabereka ibyicaro byabo.
Ibirori byitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abamaze kubaka amazina mu ngeri zitandukanye barimo abazwi mu mikino, abahanzi, abakina filime, abanyamakuru, abamurika imideli, abamaze kumenyekana cyane kubera urubuga rwa Instagram n’abanyarwenya.
Buri wese wahageraga yabanzaga akivuga, agafata ifoto y’urwibutso byaba ngombwa akanakora kimwe mu bituma abakunzi be bitabiriye basusuruka.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Bull dogg, Serge Iyamuremye, Kibonke, Joshua uri mu banyarwenya bari kwigaragaza, Lucky Fire, Muhadjili Hakizimana, Mukunzi Yannick n’abandi benshi.
Nka Lucky Fire yahageze akomerwa amashyi ku rwego rwo hejuru bitewe n’uburyo akunda gutembagaza benshi.
Mu kwivuga yabanje ati “Ndi Lucky Fire umwami wa Pop ku Isi”. Maze benshi bakubita ibitwenge icyarimwe. Yakomeje yiyerekana mu buryo akunze kugaragaramo ari kubyina mu buryo nk’ubwa Michael Jackson avuga ko abyina mu buryo buzwi nka ‘Breaking’.
Shaddy Boo nawe yatunguranye bwa mbere agaragara mu gitaramo ari kumwe n’abana be babiri.
Uyu mugore umaze kwamamara cyane ku rubuga rwa Instagram uyoboye abandi bose mu gukurikirwa cyane, yari yambaye ikanzu y’umuhondo abana be bambaye imyenda itukura.
Akiri gutambuka yerekeza aho ba MC bari bari basaga nk’abatera urwenya bashaka kumvikanisha ko uyu mugore Imana yamuremye yamwitondeye. Lion Imanzi ati “Bamwe muri twe Imana yaturemye yihuta […] kugira ngo igere ku bantu nk’aba.”
Judith Heard nawe yahise yitsa ku kuba Shaddy Boo yazanye n’abana be avuga ko nawe iyo abimenya yari kuzana abe akomeza avuga amushimira kuba akomeza guhagararira u Rwanda neza.
Ati “Ndagushimiye cyane ku kuba uhagararira u Rwanda neza, kuko tubizi twese ntabwo biba byoroshye kuko baducira imanza. Ndagushimiye cyane ku kuba udacika intege.”
Safi wasusurukije abantu akabaririmbira, yakoze agashya ku rubyiniro ahamagara umugore we ndetse aramusoma, ubwo yasozaga kuririmba indirimbo yahuriyemo na Meddy bise ‘Got It’.
Iki gitaramo ntabwo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru kuko abantu bari biganjemo ari ibyamamare.
Amafoto: Muhizi Serge


















TANGA IGITEKEREZO