Iki gikorwa cyabereye ku kinamba mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Car Wash. Cyateguwe na Shaddy Boo nk’umwe mu bafite ijwi ryumvwa na benshi, mu rwego rwo gutabariza D’Amour Seleman ukeneye kujya kwivuriza mu Buhinde.

Byari biteganyijwe ko iki gikorwa gitangira saa ine za mu gitondo, ariko izuba rirenga mu ma saa kumi nibwo Shaddy Boo, yageze kuri iki kinamba ari kumwe n’inshuti ze bafite ibicupa by’inzoga zikaze.

Bakihagera igikorwa cyahise cyanzika, baratangira bakuba imodoka eshatu zari aho, ari nako banyuzamo bakanabyina umuziki wari wateguwe.

Nubwo Shaddy Boo yahageze atinze hari imodoka zogejwe mbere zari zishyuye.

Iki ni kimwe mu bukangurambaga bwakoreshejwe kugira ngo hakusanywe amafaranga yo gufasha D’amour Seleman ukeneye miliyoni 15Frw, kugira ngo ashyirwemo indi mpyiko kuko izindi zangiritse.

Hashyizweho kandi uburyo bwo gutanga amafaranga make ashoboka aho ku bufatanye na MTN, umuntu ashobora gutanga guhera ku mafarana 100 akanze *182*8*1*200400# ubundi agakurikiza amabwiriza.

D’Amour Seleman yamenyekanye muri filime zitandukanye nka ‘Nkuba,’ ‘Urugamba’, ‘Nta heza h’Isi’, ‘Ruganzu’ ‘Ndi Umukiristo’ n’izindi.

Shaddy Boo yafashe igifuka yoza imodoka
Shaddy Boo yafashe igifuka yoza imodoka
Yafatanyije n'inshuti ze
Yafatanyije n'inshuti ze
Shaddy Boo yogeje imodoka yishimye ari nako abyina
Shaddy Boo yogeje imodoka yishimye ari nako abyina
Yaje koza imodoka afite icupa ry'inzoga
Yaje koza imodoka afite icupa ry'inzoga