00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaddyboo yabyinishije Ommy Dimpoz Abanyatanzaniya baravugishwa

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 26 March 2019 saa 09:29
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ommy Dimpoz yagaragaje amashusho ari kubyinana na Shaddyboo indirimbo ye nshya yise ‘You Are The Best’ bivugisha Abanyatanzania batari bake.

You Are The Best yagiye hanze kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019. Ni indirimbo iri mu njyana ya Zouk yasohokanye n’amashusho yayo.

Mu kwamamaza iyi ndirimbo, Ommy Dimpoz yashyize hanze amashusho ari kuyibyinana n’umunyarwandakazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo.

Aba bombi baba begeranye, ariko by’umwihariko Shaddyboo anyonga ikibuno mu buryo budasanzwe ari nako amwegera akamwimariramo wese.

Muri aya mashusho bigaragara ko yafashwe mbere y’uko Ommy Dimpoz ajya mu bitaro. Mu mashusho arabyibushye kandi umusatsi we urogoshe bisanzwe, mu gihe kuri ubu yananutse kubera uburwayi kandi akaba mu musatsi we yaraciyemo umurongo ujya kumera nk’umuheto.

Abakurikira Ommy Dimpoz kuri Instagram babonye aya mashusho bashyizeho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bamushima, abandi bibasira Shaddy Boo bamubwira ko ari kuvunisha umuhungu wabo utarakira neza.

Uwiyita Salumhidaya402 yagize ati “muko turekere umurwayi wacu ntaratora agatege. Hari undi wamubwiye ati “ wa murwayi we ukura he imbaraga zo kurya amafunguro yagenewe abantu bazima?”.

Undi we yagize ati “Ommy nuva aho ejo uzasubire kwisuzumisha, kuko ayo mabuno sinyashira amakenga.”

Hari uwavuze ko iyo Ommy Dimpoz abona Shaddyboo akajya amwitaho muri ubwo buryo atari kugera aho aremba, ati “iyo mba muganga nari kujya nkwandikira uyu muti gatatu ku munsi mu minsi 14 wari guhita ukira vuba.”

Umwaka ushize Ommy Dimpoz yawusoje ari mu bitaro mu Budage aho yari ari kwivuriza uburwayi bwo mu muhogo yatewe n’uburozi yariye.

Kuba Ommy Dimpoz yakoresheje Shaddyboo mu kwamamaza amshusho y’indirimbo ye ni iturufu ikomeye, dore ko uyu mugore asanzwe avugwaho kugirana ibihe byiza na Diamond Platnumz ufatwa nk’igihangange muri Tanzaniya.

Nyuma y’amasaha 14 gusa yari imaze ku rubuga rwa YouTube yari imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 100.

Ommy Dimpoz yabyinishije Shaddyboo biratinda
Amashusho yo muri Video nshya agaragaza Dimpoz yarananutse bitandukanye no kuri Instagram
Ommy Dimpoz arimo kwisuganya nyuma y'ibihe by'uburwayi bukomeye
Shaddyboo amaze kuba icyamamare muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages