Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yagize ati “Ejo nijoro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.”
“Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe. Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.”
Shaddyboo yasobanuriye IGIHE ko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Shaddyboo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barasangira.
Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.
Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, andyamye iruhande. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko ntaho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”
Shaddyboo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze yasinze.
Ku rundi ruhande, IGIHE yashatse kuvugana na Yugi Umukaraza kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi birego, ariko inshuro zose twagerageje kumuvugisha kuri telefone ntibyadukundiye kuko atitabaga.
Shaddyboo yavuze ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iki kibazo kugira ngo ukuri kumenyekane.
Ku kijyanye n’iby’uko yaba yarigeze akundana na Yugi Umukaraza, Shaddyboo yavuze ko nta rukundo rwihariye bigeze bagirana, ahubwo ko bari inshuti zisanzwe.
Shaddyboo amaze iminsi ashyira hanze ubutumwa bwibazwaho na benshi, ndetse byageze aho atangaza ko yahinduye amazina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!