00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shakira aravugwa mu rukundo n’umusore arusha imyaka 13

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 July 2023 saa 07:12
Yasuwe :

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll aravugwa mu rukundo na Jimmy Butler ukinira Miami Heat muri Shampiyona ya NBA.

Nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué uyu muhanzikazi w’imyaka 46 asigaye agaragara ari kumwe n’ibyamamare bitandukanye gusa kuri ubu aharaye imikino ya Miami Heat kuva muri NBA Playoffs 2023.

Benshi ntibamenye ikibyihishe inyuma gusa kuri ubu bimaze kumenyekana ko yabaga aherekeje Jimmy Butler w’imyaka 33 ukinira Miami Heat.

Bamwe mu nshuti z’aba bombi batangararije Us Weekly ko Shakira na Jimmy basigaye baragararizanya urukundo ndetse ko Shakira yishimira kumarana umwanya n’uyu musore atitaye ku myaka yaba amurusha.

Shakira na Jimmy baheruka kugaragara basohokanye muri restaurant iri mu Mujyi wa Londres yitwa Novikov Restaurant & Bar saa Yine z’ijoro.

Kimwe mu byatunguye abantu ni ukubona abashinzwe umutekano wa Jimmy Butler baherekeje Shakira mu modoka imucyura ndetse basubira muri restaurant kujya kuzana Jimmy Butler nawe ataha ukwe.

Jimmy Butler mbere y’uko ahura na Shakira yabanje kukanyuzaho n’abarimo Selena Gomez ndetse na Iggy Azalea nubwo bitamaze kabiri.

Shakira nawe nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué yarushaga imyaka 10 yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Lewis Hamilton gusa byaje kumenyekana ko yabaga agiye kumushyigikira mu mikino ya Formula 1 nta wundi mubano udasanzwe bari bafitanye.

Shakira na Jimmy Butler baheruka gusohokera i Londres
Shakira ubwo yari amaze kwinjira mu modoka avuye muri Novikov Restaurant & Bar iri i Londres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages