00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shakira yasabye abana bo muri ‘Ghetto Kids’ kuzamubyinira mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 May 2026 saa 09:57
Yasuwe :

Shakira yongeye kugaragaza umutima wo gushyigikira impano z’abana n’urubyiruko nyuma yo gutumira abana bo muri ‘Ghetto Kids’ mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi 2026.

Aba bana bamamaye kubera imbyino zabo zidasanzwe ndetse n’amashusho bakunze gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga atuma bigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi.

Shakila yatumiye aba bana nyuma y’uko amashusho yabo babyina indirimbo “Dai Dai”, indirimbo nshya y’Igikombe cy’Isi Shakira yakoranye na Burna Boy, akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho, aba bana bagaragaje impano idasanzwe mu kubyina, banifashisha amabendera y’ibihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Mu butumwa yageneye aba bana, Shakira yavuze ko yishimiye impano yabo idasanzwe, agaragaza ko ibikorwa byabo ari urugero rwiza rw’uburyo impano ishobora guhindura ubuzima bw’umwana.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gushyigikirwa kugira ngo rubashe kugera kure binyuze mu byo rukora.

‘Ghetto Kids Foundation’ yatangiye nk’umuryango ufasha abana bafite ubuzima bugoye binyuze mu kubyina no kuzamura impano zabo.

Shakira yatumiye abana bo mu itsinda rya ‘Ghetto Kids’ kuzamubyinira mu gikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages