Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yaseukiye Intara y’Amajyepfo.
Bishop Rugagi Innocent, umunyabitangaza uri guca ibintu muri iki gihe yasengeye Umunyana Shanitah mu materaniro yabereye ku cyicaro cy’Itorero Redeemed Gospel Church tariki ya 4 Gashyantare 2018.
Uyu mugabo uvuga ko asengera abafite uburwayi bukomeye nka Sida na canser ndetse n’ababuze imbyaro bakazibona, yatunguranye asengera Shanitah ibintu byaje guteza impaka bamwe babyita ubuhanuzi.
Umunyana Shanitah uri mu mwiherero i Nyamata, yabwiye IGIHE ko yagize inzozi zo kuzahatanira kuba Miss Rwanda akiri mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Igitekerezo cye cyashyigikiwe bikomeye n’ababyeyi be. Ati “Mbere y’uko njyamo nabanje kubibwira ababyeyi baranshyigikira barambwira ngo ngende ndashoboye kandi nanjye numvaga nshoboye kuko ibyo basabaga nari mbyujuje.
Yabajijwe uko yafashe isengesho rya Bishop Rugagi uyobora itorero asengeramo asubiza agira ati “Nabyakiriye nk’ibintu bisanzwe, ntabwo bigeze bampanurira, baransengeye bisanzwe kuko hariya niho nsengera. Bishop Rugagi Innocent ni papa wanjye wo mu mwuka, yansengeye anyifuriza umugisha anyifuriza ko nazatsinda, ntabwo yigeze ampanurira.”
Shanitah yavuze ko abantu bafashe isengesho rya Rugagi nk’ubuhanuzi ndetse n’abaryamaganiye kure ngo ni abafite abandi bakobwa bashyigikiye muri Miss Rwanda gusa agahamya ko nta mpamvu bafite yo guhinyuza umubyeyi we mu by’umwuka.
Yagize ati “Abantu babifashe nabi cyangwa babitekereje ukundi icyo nababwira ntacyo bitwaye, gusenga ni ibintu bisanzwe. Abafite abandi bashyigikiye nibo byateye ikibazo, ariko bihangane, ntabwo bampanuriye ni irushanwa nzarushanwa na bo nimbatsinda bizaba ari umugisha w’Imana nabwo nibidashoboka bibaho.”
Bishop Rugagi amaze kubona ko hari abamuhinyuje n’abafashe nabi isengesho rye, yahise ashyira ibyapa byamamaza uyu mukobwa ku modoka ye agendamo ndetse yasenze mu ndimi ’abasabira imbabazi ku Mana’.
Yavuze ko muri iki gihe ahagaze ashikamye mu irushanwa, ngo “ubwoba bwarashize” kandi yizeye kuzatsinda. Umunyana Shanitah n’abo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bari mu mwiherero mu Mujyi wa Nyamata.
Ikamba rizatangwa mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre ku ya 24 Gashyantare 2018.
Camera&Editing: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO