00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shatta Wale yibasiye ikipe y’igihugu ya Ghana

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 17 January 2024 saa 12:27
Yasuwe :

Umuhanzi Shatta Wale uri mu bakomeye mu muziki w’Afurika, yibasiye ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma yo gutsindwa.

Wale abinyujije kuri Instagram, yatambukije amashusho yifashe asaba ko, ikipe y’igihugu cye isanzwe yitirirwa ‘Inyenyeri z’umukara’ ihindurirwa aka kabyiniriro ikitwa ‘Ubutaka bw’umukara’.

Uyu mugabo wavuganaga uburakari bwinshi, yitotombaga avuga ko ibigwi by’iyi kipe bitayemerera gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Cape Verde mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru.

Uyu muhanzi w’imyaka 39 yagize ati “Ni gute inyenyeri yaba umukara? Ikipe nimuyite ubutaka bw’umukara byibuze bwagira icyo bubyara kuko nibwo bwa mbere.”

Shatta uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Already’ ya Beyoncé ni umwe mu bihumbi by’abanye-Ghana byasutse umujinya ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho tariki 14 Mutarama 2024 ikipe y’iki gihugu itsindwe n’iya Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wafunguye igikombe cy’Afurika, kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.

Shatta Wale yababajwe n'uburyo igihugu cye cyatsinzwe
Ghana yatsinzwe 2-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages