Amakuru yizewe IGIHE ifite avuga ko byari byatangajwe ko iki gitaramo kizaba tariki 3 Kanama 2024, icyakora abari kugitegura ntibabasha kukigumisha aho bifuzaga ko cyabera bityo bakimurira muri Camp Kigali.
Bitewe nuko tariki 3 Kanama ari umunsi wari warafashwe muri Camp Kigali, byabaye ngombwa ko iki gitaramo kimurirwa ku wa 17 Kanama 2024 ari nawo munsi kizabera.
Byitezwe ko mu minsi iri imbere ubuyobozi bwa The Keza Hotel yateguye iki gitaramo buzatangaza urutonde rw’abahanzi b’Abanyarwanda bazafatanya na Sheebah Karungi gususurutsa abakunzi b’umuziki bazacyitabira.
Sheebah Karungi agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri kuko yahaherukaga mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2022 ubwo yari yatumiwe mu Iserukiramuco ‘ATHF’ ryabereye ku musozi wa Rebero.
Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda, ni umwe mu bakoranye indirimbo zakunzwe n’abahanzi b’i Kigali barimo The Ben bakoranye ‘Binkolera’ na Embeera Zo yakoranye na Bruce Melodie.
Sheebah Karungi w’imyaka 34 y’amavuko ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina muri Uganda, icyakora urugendo rwe mu muziki yarutangiriye i Kigali aho yahoze ari umubyinnyi mu tubyiniro tunyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!