00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah Karungi yahishuye uko yashatse kwiyahura mu 2018

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 June 2026 saa 11:33
Yasuwe :

Sheebah Karungi uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda, yatangaje ko mu mwaka wa 2018 yanyuze mu bihe bikomeye byamugejeje aho atekereza kwiyambura ubuzima kubera ibibazo by’ihungabana n’igitutu cyari cyaramurenze.

Ibi Sheebah yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yavuze ko nubwo icyo gihe yari ari mu bihe byiza by’umuziki inyuma yari afite intimba ikomeye ku mutima.

Sheebah Karungi yahishuye ko icyo gihe yiyumvaga nk’umuhanzi udafite umwitayeho ndetse akibaza niba aramutse apfuye wenda abantu bamuha agahenge.

Ati “Buri muhanzi hari igihe yumva nta muntu umwitayeho. Hari igihe natekerezaga nti ‘ndamutse ntagicurangwa cyangwa ngapfa abantu baruhuka bakarekera aho kumbangamira.”

Sheebah yavuze ko ibibazo bye byarushijeho kuba bibi mu 2016 ubwo yari amaze kugura ubutaka mu gace ka Munyonyo.

Mu mwaka wakurikiyeho yatangiye kuzigama amafaranga yo kuzubaka inzu, ariko mu gihe yari ahugiye mu gushaka uko yagera ku ntego ze, yisanga yinjiye mu bihe by’agahinda gakabije no kwiheba.

Yagize ati “Naguze ubutaka i Munyonyo mu 2016. Mu 2017 natangiye kuzigama, maze mu 2018 numva igihe cyo kubaka kigeze. Ariko icyo gihe ni bwo natangiye kubona ko ndi mu ruganda rutari rworoshye na gato.”

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki, yavuze ko ihungabana yagize ritatewe n’ikintu kimwe cyihariye, ahubwo ryatewe no kubona ko umuziki wari waramubereye isoko y’ibyishimo n’icyizere ushobora no kumubera intandaro y’ububabare bukomeye.

Sheebah yavuze ko nyuma y’izo ngorane yagerageje gushaka ubufasha no kwiyitaho kurushaho, ibintu byamufashije kongera kugira imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwa muzika.

Sheebah Karungi yahishuye uko yashatse kwiyahura mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages