00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah, umukobwa uri mu bakunzwe muri Uganda yaje i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 September 2017 saa 05:35
Yasuwe :

Sheebah Karungi umuririmbyi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda yageze mu Mujyi wa Kigali aho agomba gukorera igitaramo afatanyije na Runtown wo muri Nigeria.

Sheebah na Runtown ni bo bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyiswe Kigali Runtown Experience kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 23 Nzeri 2017.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahenze muri Uganda. Sheebah yakoranye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise ‘I Am In Love’ ndetse hari n’iyo aherutse gukorana na The Ben nayo iri gucurangwa cyane mu Rwanda.

Yageze i Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017. Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko anejejwe no kuza mu Rwanda gutaramana n’abakunda ibihangano bye.

Sheebah yashimangiye ko mu Rwanda ahafata nk’igihugu cye cya kabiri kuko na nyina ariho akomoka.

Yagize ati "Na mbere y’uko mba umuhanzi nakundaga kuza hano kubyina, nazaga kubyinira hariya kuri Nyirarock. Kuri njye u Rwanda ntabwo ari igihugu cy’amahanga kuri njyewe, i Kigali ni mu rugo, mama ni Umunyarwandakazi igice kimwe..."

Runtown na we aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nzeri 2017. Hashize iminsi Runtown atangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha amakuru y’iki gitaramo yemeza ko afite ibyishimo bidasanzwe kuba agiye kuza gutaramira mu Rwanda.

Sheebah Karungi w’imyaka 30 yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2016, icyo gihe yitabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest cyabereye mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu mukobwa ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, afite indirimbo zakunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi. Azwi cyane mu itsinda rya Obsession.

Mu myaka irindwi ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Farmer”, “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.

Abakobwa baje kwakira Sheebah i Kanombe bari bitwaje ibyapa birimo ibyerekana ko biteguye igitaramo cye
I Kanombe yakiriwe na bake mu nhuti ze baba mu Rwanda
Sheebah afite igishushanyo giteye nk'ikinyugunyugu ku kuguru
Sheebah azaririmbana na Runtown muri iki gitaramo
Akigera i Kanombe yahise abwira ab'iwabo ko ahageze
Inseko ya Sheebah Karungi
Ku mubiri wa Karungi hariho ibishushanyo binini
Imodoka yatwaye Sheebah imuvana i Kanombe ajya kuri hoteli

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages