IGIHE iherutse gutangaza ko Ndayifite Abouba wamenyekanye mu muziki nka Abouba Star arembejwe n’ibiyobyabwenge ku buryo byamuteye uburwayi bwo mu mutwe.

Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahise yiyemeza kumufasha.

Sheikh Bahame yavuze ko azi neza Abouba Star kuko igihe uyu muhanzi yari agezweho mu karere ka Rubavu aribwo Bahame yari ayoboye ako karere.

Ati “Namwumvise rimwe yasohoye ‘Zaninka’, nkimwumva nahise numva ko avuga Ikigoyi. Nabifashe nk’ikintu cyiza cyatuma akarere kacu kamenyekana bituma njya kumushaka kuko yari umwana muto.”

Sheikh Bahame avuga ko yaje no kwiyemeza kujya afata Abouba Star akirirwa iwe mu rugo kugira ngo abone aho ahungira urugomo n’agakungu.

Ubwo Abouba yajyaga gukorana n’abandi bahanzi i Kigali, ngo yagarutse yarahindutse cyane.

Ati “Ajya kwangirika ni igihe yajyaga i Kigali gukorana n’abandi bahanzi ntazi neza. Yagarutse amaze amezi abiri afite CD y’indirimbo nshya nziza yari yakoze ndazumva rwose numva yateye imbere.”

Sheikh Bahame avuga ko yakomeje gufasha Abouba Star kugeza ubwo uyu musore atangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuba akoresha cyane ibiyobyabwenge.

Ati “Hari abahanzi bari bavuye i Kigali bansabye uruhushya mbabwira ko bagomba kubanza gushyiramo Abouba Star kugira ngo bizere abafana, cyane ko yari agezweho kandi koko yitwaye neza cyane. Nyuma rero habaye iserukiramuco rikomeye ryabereye hano i Rubavu, bamuhamagaye ubona abaturage baramwiteze cyane, umusore yashimishije abantu cyane ariko indirimbo iri gusoza agenda yiruka yurira urupangu ahita anitahira.”

Mu mwaka wa 2014 na 2015, ngo Bahame na Abouba Star batangiye kutabona umwanya uhagije wo guhura kanshi, gusa uwo muhanzi ngo yari yaratangiye guhinduka cyane.

Ni iki yiteguye gufasha uyu musore?

Sheikh Bahame yavuze ko ubwo yabonaga amakuru y’uburyo Abouba Star yangijwe n’ibiyobyabwenge, ngo yumvise bimukoze ku mutima.

Ati “Kumurekera aho umuntu atamufashije byaba ari ubuhemu kuko ni umunyarwanda kimwe n’abandi, hari benshi bajyanwa mu bigo ngororamuco bagaruka ukabona babaye bazima. Kuki se nawe ataba muzima? Birasaba ko tuzagerageza.”

Bahame ngo yatangiye gukorana n’abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco ngo bamufashe kuko Abouba Star icyo akeneye ari ukugororwa.

Abouba Star Yamenyekanye cyane ku ndirimbo yise ‘Goreti’ yabiciye bigacika mu mwaka wa 2008.

Ikiganiro na Sheikh Bahame Hassan

Reba uko ubuzima bwa Abouba Star buhagaze muri ibi bihe

Ibiyobyabwenge byatumye Abouba Star agira ibibazo byo mu mutwe
Ibiyobyabwenge byatumye Abouba Star agira ibibazo byo mu mutwe
Sheikh Bahame Hassan yiyemeje gufasha Abouba Star wasaritswe n'ibiyobyabwenge
Sheikh Bahame Hassan yiyemeje gufasha Abouba Star wasaritswe n'ibiyobyabwenge