Sherrie Silver uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda amaze igihe gito yigaragaje ku rwego rw’Isi biturutse ku mibyinire yihariye yerekanye mu ndirimbo ‘This Is America’ ya Childish Gambino.
Uyu munyarwandakazi w’imyaka 23, ni we wayoboye imbyino ziri muri ‘This Is America’. Mu cyumweru kimwe imaze ishyizwe kuri YouTube yarebwe inshuro zirenga 126,167,597, ni imwe mu ndirimbo ziri guca ibintu ku Isi ndetse zikiganwa n’abatari bake kubera umwihariko w’ababyinnyi bakoreshejwemo.
Mu kuyobora imbyino za ‘This Is America’, Sherrie Silver yagiye avanga izo mu bihugu bitandukanye ariko by’umwihariko akibanda cyane mu bihugu bya Afurika. Yabwiye Forbes Magazine ko ari nayo ntego ye “Gushyira Afurika mu maso y’Isi no kuzana Isi yose ikayoboka muri Afurika.”
Mu mbyino yavanze n’ubumenyi bwihariye afite, harimo izadukanywe n’umuraperi witwa BlocBoy JB zigezweho muri iki gihe mu rubyiruko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyitwa ‘Gwara Gwara’ yo muri Afurika y’Epfo yibanzweho, iyitwa ‘Shaku Shaku’ yo muri Nigeria, ‘Alkayida’ yo muri Ghana, izo muri Angola n’ahandi.
Mu kwishimira urwego indirimbo ‘This Is America’ imaze kumugezaho mu gihe gito ndetse akamamara ku Isi, Sherrie Silver yavuze ko yateguye ibirori bikomeye byo gusangira n’abatishoboye afasha mu Rwanda.
Yagize ati “Ubu, ndi gutegura ibirori bya ‘This Is America’, ni umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abana bakiga[imbyino z’iyi ndirimbo] ndetse bakanahabwa ibyo kurya.”
Mu bahanzi yifuza gukorana na bo nyuma Childish Gambino ku isonga haza Beyoncé umugore wa Jay Z ndetse na Rihanna. Ati “Navuga nko Beyonce. Ndifuza na none gukorana na Rihanna. Ariko cyane nifuza gukorana n’abahanzi bafite umwihariko, cyangwa na none ngakorana na Donald[Childish Gambino]."
Sherrie Silver yavuye muri Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, yahise ajya mu Burusiya avayo ajya kureba nyina mu Bwongereza. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru yafashe indege imuzana mu Rwanda aho aje gusura abagore bahoze bakora uburaya yahangiye umushinga.



















TANGA IGITEKEREZO