Indirimbo yitwa Joanna (Drogba) ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza, ni imwe mu zamamaye cyane mu minsi ishize, yagiye hanze muri Kanama 2018.
Abakunda gusohokera ahantu hatandukanye bagiye kubyina, bayikunda byihariye kuko iri mu zongera uburyohe bw’agasembuye igatuma ibirori binurira.
Iyi ndirimbo yongeye gusubirwamo noneho Afro B yifashisha French Montana ndetse Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda yifashishwamo mu mbyino.
Silver amaze kuba ubukombe kuko abyina mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye.
Niwe wayoboye imbyino zose zakoreshejwe mu ndirimbo yiswe ‘This Is America’ ya Childish Gambino yagiye hanze umwaka ushize igaca ibintu ku Isi yose ikanahesha uyu munyarwandakazi ibihembo bitandukanye.
Yari aherutse kuyobora imbyino mu ndirimbo ‘Rescue me’ y’itsinda rikomeye ku Isi rya One Republic nayo yakunzwe n’ab’ingeri zitandukanye.
Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 we n’umuryango we baza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi w’umwuga ndetse abihuza no gukina filime.
Yakinnye mu yitwa Africa United yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.
Aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2019, icyo gihe yasangiye n’abana yakuye ku muhanda ndetse anagira inama urubyiruko rushaka gutera imbere no gukabya inzozi.
Uyu mukobwa kandi aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).
Reba ‘Joanna (Drogba)’ ya Afro B na French Montana yagaragayemo Sherrie Silver



















TANGA IGITEKEREZO