Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze ko ari ibintu byabayeho mu mezi make yashize.
Ati “Mu mezi make ashize dufatanyije na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, twatangije umushinga twise Imigozi y’Ibyiringiro, aho ugamije gushyigikira abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure, tubaha ubumenyi n’ibikoresho bakeneye kugira ngo babashe kubona inyungu.”
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa aba bagore bahawe, yasize batangiye kumenya uko babyaza umusaruro aya mahirwe bagize.
Ati “Bize uko badoda, gukora ubushabitsi ndetse n’ururimi rw’Icyongereza ndetse bakazabona impamyabushobozi zabyo. Ubu batangiye urugendo rushya, aho bongeye gutunganya impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango, zigomba gukwirakwiza mu magana y’abakobwa bakennye. Kuva mu kujugunywa kugeza ku kuba intwari z’amateka yacu.”
Uretse iki gikorwa, Sherrie Silver asanzwe akora ibikorwa bifitiye inyungu sosiyete rusange. Kuri ubu binyuze muri ‘Sherrie Silver Foundation’ afite abana batandukanye bari baraheranywe n’ubukene kandi bafitanye impano zitandukanye. Aba yabafashije kwigarurira icyizere no kugaragaza impano zabo.
Mu 2019 Sherrie Silver yiyemeje gufasha abana babiri b’impanga b’abakobwa, umwe yitwa Precious undi yitwa Sapphire. Aba bana bapfushije nyina bakivuka, ubu bamaze kuba bakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!