Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre.
Uyu mukobwa yabanje kujya gufata aba bana i Nyamirambo, abazana kuri iyi hoteli, barasabana abaha impanuro ndetse banasangira ifunguro.
Atanga ikiganiro kuri aba bana yababwiye ko ubu atunzwe no kubyina kubera yabifashe nk’ibifite agaciro mu buzima.
Ati “Ubu amafaranga mbona nyakesha kubyina rero ntimukisugure, mujye mwifata nk’ab’agaciro.”
Yabwiye aba bana ko u Rwanda ari igihugu gito ariko rurimo impano nyinshi kandi zitangaje.
Ati “U Rwanda n’igihugu gito ariko gusa dufite imitima ikomeye nitujya ku ishuri tukiga cyane, nuguma gukora cyane ukabyina cyangwa se ukaririmba bizatuma igihugu cyacu kimenyekana ku Isi, nitwe tuzatuma u Rwanda rumenyekana ku Isi yose.”
Yahaye umwanya aba bana buri wese agenda yiyaturiraho icyo yumva ashaka kuzaba mu minsi iri imbere, bamwe bavuga ko bashaka kuzaba aba-Dj, abakinnyi ba Basketball, abapilote n’ibindi.
Sherrie Silver akimara kumva ibitekerezo by’aba bana nawe yavuze ko akiri umwana yajyaga avuga ko azaba umubyinnyi n’umukinnyi wa filime ariko yakabije inzozi ze, avuga ko ikintu cya mbere ari ukumva ko ibintu atari inzozi gusa ahubwo bagomba gukora bakabigeraho.
Mu kiganiro Sherrie Silver yahaye IGIHE yavuze ko yafatanyije na Radisson Blu mu rwego rwo kwereka aba bana ko ejo hazaza habo ari heza icyo basabwa ari ukwigirira icyizere.
Ati “Uyu munsi nari mfatanyije na Radisson Blu mu rwego rwo guhuriza hamwe abana bafite ahahise hatandukanye tububakamo icyizere binyuze mu mpano yanjye yo kubyina no kuvuga ku hazaza habo.”
Sherrie Silver wakoze igikorwa cy’ubusabane n’abana yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime, yakinnye muri Africa United.
Yabyinnye mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa ‘This is America’ yagiye hanze umwaka ushize ndetse ikaba iherutse kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards.
Aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD). Icyo gihe yanahuye na Papa Francis, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.








Video: Udahemuka Louis & Lydvine Hakizimana




Ibitekerezo 0