00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sherrie Silver yatanze icyizere ko umunsi umwe umunyarwanda azegukana Grammy Award

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 December 2023 saa 08:56
Yasuwe :

Gutwara Grammy Award ku munyarwanda ni imvugo imaze iminsi igarukwaho na benshi nyuma yaho Bruce Melodie atangarije ko nawe afite inzozi zo kuzegukana iki gihembo gihora mu ntekerezo za buri muhanzi.

Sherrie Silver akaba umubyinnyi mpuzamahanga wabigize umwuga, yatangaje ko afite icyizere ko umunsi umwe umunyarwanda azegukana Grammy Award cyangwa ikindi gihembo gikomeye ku rwego rw’ Isi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 yatangaje ibi binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X asubiza ubw’Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’Urubyiruko Ruzindana Rugasaguhunga wanditse ubutumwa bugaruka ku nzozi afite ku ruganda ndangamuco mu Rwanda.

Mu butumwa yanditse ku itariki 20 Kanama 2023, yavuze ko umunsi umwe uru ruganda ruzaba rwinjiza 10% mu musaruro mbumbe w’igihugu, ko umunyarwanda azegukana igihembo cya Grammy (kimwe mu bikomeye ku Isi mu myidagaduro), ko hari umunsi umwe itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda rizabona Golden Buzzer muri Britain’s Got Talents.

Tariki 10 Ukuboza 2023 Sherrie Silver yifashishije amashusho yafashwe ubwo yakiraga igihembo cya MTV mu 2018, yasubije Rugasaguhunga amubwira ko ari gukora igishoboka cyose kugira izi nzozi yagaragaje zizabe impamo.

Uyu mukobwa yanditse agira ati “Muraho Ruzindana, ubu butumwa bwawe burakomeye cyane, ntewe ishema no kuba ndi umunyarwandakazi n’umunyafurika wa mbere watsindiye igihembo cya MTV Award mu bijyanye n’imbyino.”

“Ndimo gukora kugira ngo izo nzozi ufite zibe impamo ku rubyiruko rwacu.”

Sherrie Silver uherutse kugaragara mu babyinnyi biyambajwe na Kendrick Lamar mu gitaramo aherutse gukorera i Kigali cya Move Afrika, ni umwe mu babyinnyi b’imbyino zigezweho bamaze kugera ku rwego rukomeye ku Isi biyambazwa mu bitaramo bitandukanye hirya no hino.

Mu 2019 yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), aho akorana n’urubyiruko rwo mu cyaro.

Uyu mukobwa yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora imbyino zigaragara mu mashusho y’indirimbo “This is America” ya Donald Glover [Childish Gambino] muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

Kuyobora izo mbyino Sherrie Silver nawe ubwe agaragaramo byamuhesheje igihembo cya MTV Best Choreography.

Nyuma yaho mu 2019, uyu mukobwa ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yanayoboye imbyino ziri muri filime “Guava Island” yahuje Donald Glover, Rihanna, Nonso Anozie na Letitia Wright.

Mu ntangiro ya 2023, Sherrie Silver yayoboye imbyino zakoreshejwe mu mashusho yamamamaza ikinyobwa cya Pepsi.

Uyu mukobwa uhoza u Rwanda ku mutima yashinze umuryango w’ubugiraneza yise “Sherrie Silver Foundation” unafasha abanyempano bakiri bato, abana bavuye ku muhanda mu 2019 yiyemeje kurera abana babiri b’impanga bapfushije umubyeyi (nyina) ari kubabyara.

Sherrie Silver yavuze ko aterwa ishema no kuba ari umunyarwandakazi n'umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo cya MTV Video Music Awards mu bijyanye n'imbyino
Uyu mukobwa w'imyaka 28 aherutse guserukana abana afasha binyuze mu muryango Sherrie Silver Foundation mu birori bya Move Afrika biheruka kubera i Kigali
Sherrie Silver yavuze ko afite icyizere ko uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda ruzinjiza 10% mu musaruro mbumbe w'igihugu
Sherrie Silver yatangaje ko ari gukora cyane kugira ngo abafite inzozi zo kubona umunyarwanda yegukana Grammy bazikabye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages