Hari mu gitaramo cyiswe ‘New Year Countdown’ cyabaye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018, kuri Radisson Blu Hotel & Convention Centre i Kigali.
Patoranking ari mu bahanzi batumiwe muri icyo gitaramo cyaririmbyemo n’abandi bahanzi barimo Simisola Bolatito Ogunleye uzwi nka Simi, baturukanye muri Nigeria, Bruce Melody na Charly & Nina.
Ubwo uyu muhanzi yaririmbaga indirimbo ze, yageze ku yitwa ‘Ma Girl’ yakoranye n’istinda Toofan ryo muri Togo, Sherrie Silver ahita azamuka ku rubyiniro akata umuziki.
Uyu mukobwa nta kintu yigeze avuga ahubwo nyuma y’akanya gato yahise ava ku rubyiniro. Patoranking yamushimiye anavuga ko Imana ikwiye kumuha umugisha.
Ati ”Mumuhe amashyi Sherrie Silver. Imana iguhe umugisha inahe umugisha ibyo ukora.”
Sherrie Silver w’imyaka 24 ni umwe mu babyinnyi kabuhariwe bakomoka mu Rwanda. Avuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, abana na nyina mu Bwongereza.
Mu 2018 izina rye ryatumbagijwe n’imbyino zo mu ndirimbo yitwa ‘This Is America’ ya Childish Gambino.
Muri Nzeri uyu mwaka yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika ijana bakibyiruka bagaragaje isura nziza ya Afurika mu maso y’Isi mu mwaka wa 2018. Sherrie yashyizwe kuri uru rutonde nyuma y’uko yahawe igihembo cya MTV Video Music Awards ku itariki ya 21 Kanama 2018.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO