Sherrie Silver n’ababyinnyi be nubwo batanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo , umutima wabo ntiwari hamwe dore ko bagombaga kuva ku rubyiniro bahita berekeza i Dubai.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Sherrie Silver yisanze asigaranye iminota 15 gusa ngo abe ageze i Kanombe ku kibuga cy’indege.
Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwa X yagize ati “Dusoje igitaramo cya Kendrick , tugiye kwerekeza i Dubai , gusuzumwa birarangira mu minota 15 gusa.”
Just got offf stage with Kendrick, got 15 minutes to get to the airport! Pray for us pic.twitter.com/FN1PJLb3lu
— Sherrie Silver (@SherrieSilver) December 6, 2023
Mu buryo bwihuse Sherrie Silver n’ababyinnyi bari kumwe barimo Saddie Vybez, bahise bafata moto berekeza i Kanombe ngo indege itabasiga.
Omg had to take a motorbike to the airport otherwise we won’t make the flight 😭 with us luck! @SherrieSilverFd Foundation must make it to Dubai! pic.twitter.com/nw1UwoSEYn
— Sherrie Silver (@SherrieSilver) December 6, 2023
Ku bwa mahirwe bagezeyo basanga indege itarabasiga , gusa nyuma yo kwiruhutsa basanze umwe muribo witwa Saddie Vybez yasize ibikapu bye muri BK Arena.
Just arrived at the airport on a motorbike to avoid traffic! This is madness 😂 pic.twitter.com/DQLUpRLIZ8
— Sherrie Silver (@SherrieSilver) December 6, 2023
Saddie left her bag at the Arena 😭 but we made it to the airport ontime pic.twitter.com/ITxFhZp5Hx
— Sherrie Silver (@SherrieSilver) December 6, 2023
Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi biyambajwe na Kendrick Lamar bamufasha ku rubyiniro , aho babyinnye imbyino z’umuco nyarwanda mu buryo bwanyuze abari muri iki gitaramo.
And Kendrick Lamar incorporated Rwandan Traditional dance in his performance . Ain’t that something? #MoveAfrika pic.twitter.com/3w6Z3iz3Qw https://t.co/7bKzbtpARv
— Les Misérables (@Dachronica) December 6, 2023
Abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Zuchu wo muri Tanzania, Bruce Melodie, Ariel Wayz mu gihe umuziki wavanzwe na DJ Toxxyk.
Muri iki gitaramo Sherrie Silver n’abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation baririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo izigaruka kugunda cyane Afurika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!