00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sherrie Silver yavuye mu gitaramo cya Kendrick Lamar atega moto imujyana i Kanombe (Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 December 2023 saa 09:44
Yasuwe :

Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver nyuma yo gutaramira abitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo Kendrick Lamar muri BK Arena, yahavuye yihuta, atega moto imujyana ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Sherrie Silver n’ababyinnyi be nubwo batanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo , umutima wabo ntiwari hamwe dore ko bagombaga kuva ku rubyiniro bahita berekeza i Dubai.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Sherrie Silver yisanze asigaranye iminota 15 gusa ngo abe ageze i Kanombe ku kibuga cy’indege.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwa X yagize ati “Dusoje igitaramo cya Kendrick , tugiye kwerekeza i Dubai , gusuzumwa birarangira mu minota 15 gusa.”

Mu buryo bwihuse Sherrie Silver n’ababyinnyi bari kumwe barimo Saddie Vybez, bahise bafata moto berekeza i Kanombe ngo indege itabasiga.

Ku bwa mahirwe bagezeyo basanga indege itarabasiga , gusa nyuma yo kwiruhutsa basanze umwe muribo witwa Saddie Vybez yasize ibikapu bye muri BK Arena.

Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi biyambajwe na Kendrick Lamar bamufasha ku rubyiniro , aho babyinnye imbyino z’umuco nyarwanda mu buryo bwanyuze abari muri iki gitaramo.

Abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Zuchu wo muri Tanzania, Bruce Melodie, Ariel Wayz mu gihe umuziki wavanzwe na DJ Toxxyk.

Muri iki gitaramo Sherrie Silver n’abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation baririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo izigaruka kugunda cyane Afurika.

Sherrie Silver yageze muri BK Arena agomba kuhava agahita yerekeza i Kanombe dore ko yari afite indege imugeza i Dubai we n'ababyinnyi be
Sherrie Silver n'abana afasha binyuze muri Sherrie Silver Foundation ubwo bari muri iki gitaramo bamuritse indirimbo bise “Welcome to Africa”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages