00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shimwa Guelda azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 October 2017 saa 12:08
Yasuwe :

Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda ya 2017, yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global azabera muri Afurika y’Epfo.

Aya marushanwa ya nyampinga w’umurage ateganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2017, abere ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Miss Shimwa uzaserukira u Rwanda muri aya marushanwa avuga ko afite icyizere cyo kuzahigika abakobwa azahatana na bo. Yavuze ko agiye gukoresha imbaraga zose n’ubumenyi amaze umwaka wose akusanya ku bijyanye n’umuco nyarwanda akazahesha ishema igihugu ndetse byamubera umugisha akaba yatahana ikamba.

Yagize ati “Icyizere cyo gutsinda ndagifite, ntafite icyizere ntabwo najyayo. Igikomeye ubu ndi gukora ni ugushaka ubumenyi bw’ingenzi ku muco w’u Rwanda, muri make bya bintu umuntu yajyana mu mahanga akavuga igihugu abantu bakagisobanukirwa neza”.

Ku bijyanye n’umwihariko azajyana, Shimwa Guelda avuga ko hari ibyiza byinshi by’umuco azagaragaza, kandi ko yiteguye kuzitwara neza uko ashoboye.

Uyu Nyampinga yongeyeho ko ataramenya neza igihe irushanwa rizatangirira, abamutumiye ngo ntibarashyira ahagaragara ingengabihe y’irushanwa.

Shimwa ati “Icyo bakoze ni ukumenyesha ko ari njye uzahagararira igihugu cyanjye, ibijyanye n’igihe irushanwa rizabera byo ntabwo ndabimenya ariko nkomeje kwitegura ku buryo igihe rizatangirira ntazatungurwa”.

Shimwa Guelda yizeye ko azavana ikamba muri Afurika y'Epfo

Mu mwaka ushize Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais ari we watahanye iri kamba.

Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 2014 hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase , muri 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah [icyo gihe yabaye igisonga cya kane] naho mu mwaka wa 2016 hajyayo Mutoni Jane[wabaye igisonga cya mbere].

Shimwa yahatanye muri Miss Rwanda 2017
Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda
Miss Mutoni Jane yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017
Mutoni Jane ni we waserukiye u Rwanda muri 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages