Shimwa Guelda w’imyaka 20 y’amavuko areshya na metero imwe na sentimetero 76
(1,76m) agapima ibiro 57. Ni we wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda anahabwa ikamba rya Nyampinga w’Umuco mu mwaka wa 2017.
Yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka azamarana ikamba afite ibikorwa byinshi agomba gukora kugira ngo azereke Abanyarwanda ko yatowe abikwiye kandi abifite ku mutima. Uyu mukobwa yavuze ko mu byo ashyize imbere ku isonga haza ‘guteza imbere umuco nyarwanda no kuwukundisha urubyiruko’.
Ati “Ibikorwa mfite muri uyu mwaka ni byinshi cyane, ibyo nifuza kuzakora ni byinshi, iby’ingenzi ahanini ni ugukundisha urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange umuco wacu, ikindi ni ugushishikariza abantu kuguma umwimerere wacu binyuze muri gahunda ya ‘Ntibavuga Bavuga’.”
Shimwa ngo azakorana na Minisiteri y’Umuco ndetse n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco[RALC] kugira ngo intego yihaye yo gukundisha Abanyarwanda ururimi n’indi mishinga afite bigerweho neza.
Ati “Ntabwo ndatangira kubikora, ubu ndacyagomba kubanza kureba uburyo bwiza nazakorana na Minisiteri y’Umuco na kiriya kigo RALC, mu gukora iyi mishinga bizanyura mu buryo butandukanye mu bitaramo bizajya bitegurwa, mu biganiro, mu mwigishirize y’abana mu bigo by’amashuri.”
Miss Shimwa Guelda kandi yavuze ko mu byo ateganya kuzakora uyu mwaka harimo kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga harimo irya Miss Heritage Global rizabera muri Afurika y’Epfo n’irindi rigiye kuba mu minsi ya vuba rya Miss Jamma Fest rizahuza ba Nyampinga b’umuco mu karere.
Uyu mukobwa unafite ubuhanga bwo kuririmba ngo yasezeye ku kazi yakoraga ko gutanga amafunguro muri Monaco Coffee mu buryo bwo kwirinda kubangikanya imirimo ibiri itarashoboraga kujyana ‘kwita ku nshingano ze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda no kunoza akazi yari afite’.
Yagize ati “Aho hantu ntabwo nahakoze igihe kinini, nahamaze nk’icyumweru niba nibuka, sinzi niba nacyo cyarageze, nahakoze igihe gito, Miss Rwanda itangiye rero nagiye mu irushanwa mva ku kazi […] Nanze kwica akazi k’abandi, ntabwo byari gushoboka ko mbifatanya, wari gusanga akazi k’abandi ndi kukica kandi si byiza.”
Muri iki gihe Miss Shimwa Guelda nta kandi kazi afite gusa ngo azashaka akandi naramuka asoje inshingano afite muri uyu mwaka azamarana ikamba nk’igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’irya Miss Heritage.
Yabajijwe impamvu atasubiye ku kazi yakoraga mbere yo kujya mu irushanwa avuga ko atari gushobora kubibangikanya no kuba Nyampinga. Ati “Ntabwo nagasubiyeho[akazi], ubu nta kazi mfite, nabanje gutunganya ibikorwa nzakorera Abanyarwanda nibirangira nzashaka akandi.”

Shimwa wize Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo (History, Economics & Literature) mu mashuri yisumbuye, siwe wa mbere wasezeye ku kazi kubera Miss Rwanda, hari undi mukobwa[wifuje ko tutatangaza amazina ye] mu bo yahatanye na bo wabwiye IGIHE ko atashobora gusubira ku kazi yakoraga mbere yo kujya mu irushanwa ‘kuko ngo byamubangamira kwirirwa mu bantu benshi kandi baramubonaga kuri Televiziyo muri Miss Rwanda’.
Mu bakobwa batowe uyu mwaka muri Miss Rwanda, ibihembo bikomeye byahawe Iradukunda Elsa[azajya ahembwa ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy'umwaka] gusa wabaye uwa mbere abamugaragiye uhereye ku gisonga cya mbere bo bahawe amakamba na buruse yo kuziga muri Mahatma Ghandi University iri mu ziherutse guhagarikwa mu Rwanda.









Ibitekerezo 0