Kina Music yashinze yakujije benshi. Ni yo yareze Christopher aba igihangange mu Rwanda, ni yo Butera Knowless yandikiyemo izina twese tuzi, ni yo kandi ireberera inyungu z’ibyamamare bizwi muri iki gihugu; Dream Boys na Tom Close.
Ni inzu ifite umwihariko udafitwe n’uw’izindi izo arizo zose kuko ibarizwamo abahanzi b’indobanure gusa, bose batwaye Primus Guma Guma Super Star na buri gihembo gicaracara mu gihugu.
Twaganiriye na Ishimwe Clement, umaze imyaka icumi ashinze Kina Music. Ubu isigaye ikorera ahazwi nka Kibagabaga hafi y’ibitaro. Magingo aya, ni umugabo wubatse nyuma yo gushyingiranwa n’inshuti ye magara, Butera Knowless asanzwe areberera inyungu.
Mu kiganiro kirekire na IGIHE, Clement yahishuye byinshi mu buzima bwe. Ahamya ko aricyo kiganiro cya mbere avuzemo ibintu byinshi kandi ku nshuro ya mbere bimwerekeyeho.
Mu busanzwe ni umuntu urangwa n’amasoni, iyo muganira aba aseka, avuga ko ari ibintu biri muri kamere ye kuva mu bwana.
Yahishuye uburyo yahuye na Knowless bwa mbere, uko urukundo rwagurumanye bamaze kubana, uko ubuzima bwakomeje guhinduka mu ngeri zose kugeza no ku mirire kuko yatangiye gukunda ibyo umugore we akunda nk’imyumbati.
Yagarutse kandi ku byavuzwe ku mfura ye aho kugeza n’ubu umwana afite imyaka ibiri ariko nta muntu utari uwo mu muryango n’inshuti uramuca iryera dore ko ababyeyi be bahisemo kudashyira amafoto ye ku karubanda.
Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Ishimwe Clement
IGIHE: Ubona Kina Music ihagaze ite muri iki gihe?
I.C: Ahantu ihagaze muri iyi myaka icumi irenga tumaze dukora ni heza ugereranyije n’aho twaturutse. Dufite abahanzi batatu ariko turateganya kumurika n’abandi babiri mu minsi iri imbere tuzabamenyesha.
IGIHE: Ubundi kugira ngo umuntu yinjire muri Kina Music bisaba iki ?
I.C: Umuziki ni ubucuruzi nk’ibindi byose. Ni ukureba umuntu twashoramo umwanya n’amafaranga byacu bikagaruka. Harimo kuba afite impano nicyo cya mbere, kuba afite ikinyabupfura ku buryo byoroshye gukorana na we, ariko cyane cyane kuba afite impano kuko niho bihera.
IGIHE: Kuva Kina Music yatangira mumaze gutegura ibitaramo nka bingahe?
I.C: Buri muhanzi ashobora kuba ari hejuru y’ibitaramo bine cyangwa bitanu bye ku giti cye. Urumva rero ni byinshi cyane kandi ibyinshi rwose byagiye bigenda neza niyo mpamvu binadufata umwanya wo kubitegura kuko tuba dushaka ko bigenda neza.
Ibitaramo nibuka cyane ni nk’ibyo twakoreye i Burundi. Impamvu mbyibuka cyane ni uko twagiye turi ikipe nini cyane, mu gihugu tudasanzwe tumenyereye ariko abantu baho ni beza cyane, baritabiriye barabikunda.
IGIHE: Usibye mu bitaramo ahandi umuhanzi yakura amafaranga ni he?
I.C: Ni nko mu kwamamaza usibye ko hari n’ahandi bayakura ariko urwo nirwo rugero ruhise ruza mbere.
IGIHE: Nk’abahanzi bo muri Kina Music bafite ibikorwa bamamaza, bahembwa gute?
I.C: Biragoye icyo kibazo kugisubiza, nkakubwira ngo amafaranga aya cyangwa aya. Icyo nakubwira cyo ntabwo abahanzi bakoze ako kazi bahembwa amafaranga mabi ariko na none ntabwo ari meza cyane nk’ayo twifuza ko twageraho.
IGIHE: Ayo muri Kina Music mudashobora kujya hasi ni nk’angahe?
I.C: Amafaranga yishyurwa umuhanzi mu bijyanye no kwamamaza aterwa n’ibintu byinshi. Icya mbere ni igihe agomba kumara yamamaza, ikindi biterwa n’ibikoresho. Niba ari ibijya kuri televiziyo, ku byapa, cyangwa imbuga nkoranyambaga ibyo byose ni ibintu bigenda bituma amafaranga aba make cyangwa menshi.
Gusa na none biterwa n’aho umuhanzi ageze n’ababasha kumwumva no kumukurikira, ntabwo uko umuhanzi X yakwaka amafaranga ari nako Y yabigenza, biterwa n’aho ageze. Ariko kukubwira ngo amafaranga aya cyangwa aya byangora.
IGIHE: Hari abavuga ko abahanzi bo muri Kina Music bahenda.
I.C: [Aseka] Umuntu uvuga ko abahanzi bo muri Kina Music bahenze, icyo namubwira ni uko biterwa n’ibyo bashyira mu muziki, gusa icyo guhenda cyo ndumva atari cyo.
IGIHE: Tugarutse mu kazi kawe nka Producer, ni iyihe ndirimbo wibuka wakoze mu gihe gito?
I.C: Ibintu by’indirimbo rero biratangaje, kwandika cyangwa gutunganya indirimbo ni ibintu biterwa no mu mutwe ukuntu hameze cyangwa se uko indirimbo imeze.
Indirimbo ishobora kuza mu isaha ebyiri ikaba irarangiye, indi ikamara ukwezi kandi zose zikaza ari nziza. Iyo nibuka nakoze yamaze igihe gito ni iya Igor Mabano yitwa ‘Iyo utegereza’.
Twari turangije indirimbo ya Dj Miller nawe yari ari hano, turavuga tuti ariko ko tugifite umwanya twarebye ikintu twakora. Ubundi tuyikora dutyo.
IGIHE: Ni izihe ndirimbo wakoze zifite amateka yihariye kuri wowe?
I.C: Ntabwo navuga ngo hari indirimbo zanshyize ku rundi rwego kuko njyewe izina ryanjye nka Clement sindibona nkirifite akamaro kuruta Kina Music ari nayo nkorera ariko hari indirimbo zimwe twagiye dukora zikagira nk’ikibazo cyangwa zigasibika.
Hari indirimbo ya Dream Boyz yitwa Urare Aharyana, iya Knowless yitwa Sinzakwibagirwa yagize ikibazo mu mashini yanga gufunguka. Hari igihe uba wumva nuyisubiramo iraza kuba mbi ariko nyuma ukaza gusanga ahubwo byabaye byiza kuba yanze kuko yabaye nziza kurusha uko yari imeze mbere.
IGIHE: Ni iyihe ndirimbo ya Dream Boyz wakoze wumva ari nziza?
I.C: Biragoye, naba nkubeshya kubera ko indirimbo yose iyo igiye gusohoka uba wumva ari nziza kuko utayikunze ntabwo yagera hanze ngo abantu bayikunde.
Kumenya ngo indirimbo nakoreye Dream Boyz nziza byangora ariko zose zigiye zifite inkuru zitandukanye ariko kuva nko kuri Data ni nde, Urare Aharyana, Wagiye Kare, 70 zose ni indirimbo nziza sinatoranya imwe ngo mvuge ngo ni iyi.
IGIHE: Gukorana na Knowless bikorohereza gute mu kazi ari n’umugore wawe?
I.C: Icyo navuga hari undi muntu mu ikipe yacu ukora akazi kamwegereye kundusha. Ni we bahorana cyane kurusha njye, njye duhura iyo aje muri Studio.
Navuga ko iyo mwese mubaye abanyamwuga bitagorana iyo ari akazi kaba ari akazi byaba mu rugo bikaba nyine mu rugo.
IGIHE: Ubundi Knowless mwakundanye gute niba ubyibuka?
I.C: Ubundi twize hamwe mu mashuri yisumbuye ntabwo namenya umwaka twakundanyemo neza ariko ni kera.
Urumva twari tuziranye kubera ishuri kandi tuba no muri Korali imwe, twari tuziranye nk’umuntu wese mwaririmbanye mukigana. Naje kumenya ko yatangiye kuririmba akomeza gukora umuziki nyuma dukomeza kugenda duhura mu buryo butandukanye turanakorana.
Ntabwo umuntu yabona ukuntu abisobanura kubera ko uramutse uvuze ngo byaje gutya ibintu byo gukundana ni ibintu Imana yazanye utabona uko usobanura. Igihe kiragera ukabona ko uwo muntu ariwe mugomba kubana. Umuntu si we ubigiramo uruhare.
Urebye sinigeze mbitegura ngo bizagenda gutya. Ni ibintu byikora biva ku mpande zombi. Icya mbere ni ugufata icyemezo ariko iyo wamaze kubyemeza urabikora.
IGIHE: Wigeze ubona ibyavuzwe nyuma y’ubukwe bwawe na Knowless?
I.C: Njye ubutumwa nabonye ni ubw’abantu bashimye intambwe twateye, batwifuriza kugira urugo rwiza. Abo ntabonye umwanya wo gushimira icyo gihe mboneyeho kubashimira.
IGIHE: Ni nk’ibihe bintu byihariye kuri Knowless muri muzika ?
I.C: Icya mbere ni uko afite impano itangaje kuko niyo itumye agera hano, icya kabiri afite intego y’ahantu ashaka kugera, nibyo ashaka gukora.
IGIHE: Byari byabaho ko mujya impaka kubera indirimbo?
I.C: Mutagize ikintu mutumvikanaho haba hari ikibazo, kubera ko iyo mwumvikanye ibintu byose muba mufite ikibazo. Nta kungurana ibitekerezo kwabaho mwese mugenda ku murongo umwe. Tuba dufite indirimbo nyinshi muri studio njye nkaba mfite igitekerezo nkavuga nti iyi ndirimbo ndumva ariyo yasohoka mbere y’iyi nawe akavuga ati nanjye ndumva iyi ariyo yasohoka.
Abandi nabo dukorana baba bafite uko babitekereza tugahuriza hamwe tukabihuza tukareba ariko nyine habanje kubaho ko buri wese avuga ati njye ndabona iyi ndirimbo yajya hanze kubera iyi mpamvu n’undi nawe ati nanjye ndumva yasohoka kubera iyi mpamvu.
Nk’indirimbo yitwa ‘Nzaba Mpari’ n’iyitwa ‘Wari Uri he ?’ zasohokeye igihe kimwe, njye naravugaga ngo dusohore ‘Nzaba Mpari’ we akavuga ngo dusohore ‘Wari Uri he?’ ariko byarangiye zose ari indirimbo nini.
Ni ikintu cyiza kuba twarabiganiriye kugeza kuri urwo rwego ariko n’abandi bose twakoranaga babaga bafite uko babitekereza hari abavugaga ngo dusohore iyi abandi ngo iyi, birangiye ari nk’aho zose zisohokeye rimwe.
IGIHE: Umukobwa wawe Or ameze ate ?
I.C: Ni umukecuru ubu afite imyaka ibiri. Araririmba indirimbo n’izo ntazi igihe yamenyeye, araganira ambaza ibintu byinshi cyane kuri njye.
Hari ikigero cy’ubuntu uba utazi ko wakumva cyangwa wageraho kugeza igihe ufite umwana, hari izindi nzugi bifungura mu mutwe utari uzi ko zinahari.
Kuri njyewe kwitekerezaho byararangiye. Isaha iyo ari yose niwe mba ntekereza, mba ntekereza buri kintu cyatuma ubuzima bwe buba bwiza.
IGIHE: Kuki mutamwerekana?
I.C: Biroroshye cyane! Ni umwana ukeneye kubaho ubwana bwe nk’abandi bana bose, iyo ari aho dutuye akina n’abandi bana bose, akigaragura mu byondo. Ubwo burenganzira arabukwiye nk’abandi bana bose. Twangaga rero kuba hari undi wamubangamira kubera kuba yashyizwe ku karubanda mu buryo atahisemo.
IGIHE: Bivugwa ko yaba afite uburwayi akaba ariyo mpamvu mutamwerekana.
I.C: Nibaza ko iyo umuntu arwaye icyihutirwa ari ukumuvuza atari ukumuhisha. Twashakaga ko yishimira ubwana bwe mu buryo butamubangamiye.
IGIHE: Utekereza iki ku babyeyi bashyira amafoto y’abana babo hanze bakivuka?
I.C: Mbubahira amahitamo yabo kuko ni uburenganzira bwabo kubikora nabo ngashima ko bamwe na bamwe banyubahira amahitamo yanjye.
IGIHE: Iyo wishimye uba umeze ute ?
I.C: Ngira ibintu byinshi binshimisha ariko ibyinshi ni umwana wanjye ubifite. Akenshi iyo nishimye mba ndi kumwe n’umuryango wanjye ndeba filime cyangwa umupira.
IGIHE: Utinya iki mu buzima ?
I.C: Navuga ko ntinya guhemuka. Nanga kuba hari umuntu wagira ikibazo kubera njye, ubuzima ni abantu.
IGIHE: Ubusembwa wiyiziho ni ubuhe?
I.C: Naba ngiye kugaya Imana nkubwize ukuri. Uko yandemye mbona ari byiza iyo nza kugira amahirwe yo kongera kubihitamo nari kubihitamo.
IGIHE: Ni iki cyatuma ubeshya ?
I.C: Gukiza ubuzima bw’umuntu.
IGIHE: Wumva uzabyara abana bangahe ?
I.C: Umwe cyangwa babiri.
IGIHE: Biramutse bibayeho uva ku Isi ukongera ukagaruka, wakwifuza kuza ufite ishusho y’iki?
I.C: Sinizera ko umuntu agaruka ku Isi, ariko biramutse bibaye nagaruka ndi nka Dolphin zo mu mazi. Zigira ubwenge bwinshi kandi ni inyamahoro.
IGIHE: Ni ikihe kintu ubona cyahinduye ubuzima bwawe ?
I.C: Umwana wanjye
IGIHE: Ni he wageze ukahishimira?
I.C: Nkunda gutembera, ahantu nageze nkahishimira ni muri Costa Rica. Ukuntu hasa hari umucanga mwiza, hasa nk’icyatsi hajya gusa nko mu Rwanda ariko ho kubera hakora ku Nyanja ya Pacifique ni heza cyane.
IGIHE: Ni ikihe kintu kigutwara umwanya munini ?
I.C: Mu buzima busanzwe ni ukwitegura kuva mu rugo. Ndabizi ko ari ibintu bitari iby’abagabo ariko bimfata umwanya munini rimwe na rimwe. Akenshi ubu bintwara umwanya kubera umwana tuba dukina.
IGIHE: Ni ibiki umugore wawe yagukundishije wari usanzwe wanga?
I.C: Icyo nzicyo yatumye nkunda imyumbati arayikunda, njyewe sinayikundaga ariko naje kumva iryoshye, kubera ukuntu ayikunda [araseka ] naje kuyikunda nanjye ubu nsigaye ndi umufana ukomeye wayo.
IGIHE: Iyo uba ufite uburenganzira bwo kwiyita amazina, wari kwiyita nde?
I.C:: Amazina y’ikinyarwanda gusa. Hari amazina menshi nka Mugabo.
IGIHE: Ni iki wibuka wakoze kikagusetsa?
I.C: Ntabwo kinsetsa ahubwo kirantangaza. Mu 2001 nari umwana ndi kumwe n’umubyeyi wanjye twigeze kujyana i Dubai ngura igare ntangira kuzenguruka hafi ya hotel aho twabaga. Uko ngenda nzenguruka nza kongeraho nk’inzu imwe ngeze aho ndabura. Baranshaka hafi yo kujya kuri Polisi barambura.
Sinari nzi icyongereza, navugaga Igifaransa gusa n’Ikinyarwanda ariko bari barambwiye izina ry’aho hantu, ngenda ndivuga baranyobora nza kuhagera ariko nsanga bahangayitse.
IGIHE: Uhuye n’Imana wayibwira iki ?
I.C: Mfite byinshi mba ndi kwibaza, nayibaza nti ubundi ibintu byo gupfa no kubaho hanyuma abantu bakazajya mu ijuru bimeze bite ? Naba nshaka kubaza impamvu yabyo.
IGIHE: Uhuye na Satani?
I.C: Sinzi ko nabona ibibazo byo kumubaza kuko sinzi ibyamubayeho ngo abe ameze uko ari ubu
IGIHE: Uramutse ugiye ahantu bisaba kwitwaza ikintu kimwe cyaba ari iki?
I.C: Cyaba ari Piano.
IGIHE: Ni iki cyakugoye bwa mbere ujya mu ndege?
I.C: Hari ukuntu mu kirere imanuka gato ikongera igasubira hejuru icyo kintu cyarangoye cyane. N’ubu kintera ubwoba.
IGIHE: Ni ikihe kintu uzi abantu bajya baguterezaho.
I.C: Akenshi ngira isoni, rimwe na rimwe abantu bashobora kwitiranya no kwirata.
IGIHE: Ni uwuhe mu producer wisanisha nawe?
I.C: Ntabwo navuga ngo ni ukwisanisha nabo, ariko barahari ba Baby Face, Scott Storch na Timberland; nakuze mbumva abo bose nkubwiye. Ubu hari andi mazina ariko njye nzi abo ndabubaha.
Imwe mu ndirimbo ziheruka za Knowless yakorewe n’umugabo we



















TANGA IGITEKEREZO