Iki gikorwa gitegerejwe tariki 27 Kamena 2020, ubwo hasohokaga amakuru yacyo ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi baratunguwe ndetse bikurura impaka nyinshi.

Izi mpaka zatumye twegera ubuyobozi bwa Sebamba Kennels bari kugitegura maze batuvira imuzi ibyacyo.

Mu kiganiro na Gahamanyi Eric umwe mu bakozi ba Sebamba Kennels yabwiye IGIHE ko bagiteguye mu rwego rwo kwerekana imbwa ziri mu Rwanda, ibyo imbwa zishoboye, Serivisi zose zijyanye n’imbwa, kwereka abantu uburyo watunga imbwa yujuje ubuziranenge.

Aha hazaba hari abatoza beza b’imbwa, abaganga bazo, ibiryo byazo n’ibigo binyuranye bicuruza imbwa zujuje ubuziranenge mu rwego rwo guca abantu bagurisha imbwa zo ku muhanda. Ariko kandi hazaba hari n’ikigo cy’abiyemeje gukura imbwa ku muhanda bakazishyira mu bigo zigatozwa zikaba zakwifashishwa n’abazikunda.

Nk'uko Gahamanyi yabivuze, batumiye DJ Miller mu rwego rwo kugira ngo asusurutse abantu bazaba bitabiriye ibi birori bizabera i Kinyinya muri Ineza Garden. Uyu musore uzwi mu gucuranga ngo bamuhisemo kuko bazi neza ko nawe ari umwe mu bakunda imbwa.

Kwinjira muri iki iki gikorwa itike iri kugura 3000Frw mu gihe ku munsi nyir'izina izaba igura 5000Frw, icyakora Gahamanyi yasabye abafite imbwa kuzandikisha mbere kuko bafite umubare ntarengwa w’izo bazakira ndetse hari n’ibyo zizasabwa kuba zujuje.

Dj Miller abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter na we yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo agira ati ”Iki ni igitaramo kizahuriramo abantu batunze cyangwa bakunda imbwa, igitaramo kizaberamo ibintu byinshi bitandukanye. Njye nzaba nsusurutsa abo bantu bitabiriye, si imbwa.”

Uyu musore avuga ko bahisemo gukora iki kigo cyita ku mbwa kubera urukundo rwinshi bakuze bazifitiye.

Ati” Byaturutse ku rukundo dukunda imbwa, ni ubuzima twakuriyemo. Twatangiye ibi bintu ari urukundo rwazo atari ugushaka amafaranga. Imbwa tubana nazo turazikunda, nyuma y’urukundo twaje gusanga byabyara n’amafaranga ariko mu by’ukuri igitekerezo cyaturutse ku rukundo tuzifitiye.”

Gahamanyi yavuze ko ikigo cyabo bafite ubushobozi bwo kwita ku mbwa bakayitoza ibintu bitandukanye bitewe n’icyo nyirayo ayifuzaho.

Mu kigo cyabo ubusanzwe bakora imirimo itandukanye yo kwita ku mbwa irimo; Kuzitoza, kuzoza, kuzitembereza, gukodesha imbwa ku muntu wifuza kuba yayirirwana igihe runaka akayisubiza cyangwa se uwifuza kuzigura na we akazigura.

Shira amatsiko ku gitaramo cy’imbwa kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kubera bwa mbere igitaramo cy'imbwa
Mu Rwanda hagiye kubera bwa mbere igitaramo cy'imbwa
Dj Miller niwe uzacuranga muri iki gitaramo
Dj Miller niwe uzacuranga muri iki gitaramo