Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth rimaze ukwezi ribera mu Mujyi wa Manila muri Philippines. Muri uyu mwaka u Rwanda rwahagarariwe na Uwase Hirwa Honorine[usanzwe afite ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2017].
Aba bakobwa bahataniye iri rushanwa baciye mu majonjora mu byiciro binyuranye kuva iri rushanwa ryatangira, by’umwihariko bakorewe isuzumabumenyi mu kureba abafite ubuhanga mu byerekeye kwita ku bidukikije ndetse berekanye umuco wa buri gihugu mu mbyino, imyambarire n’ibindi.
Irushanwa risigaje iminsi ibiri rigasozwa kuko bazatora Miss Earth kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa bazakora imyiyereko ya nyuma baherekejwe n’umuririmbyi Shontelle ukomoka mu kirwa cya Barbados.
Shontelle Layne umaze imyaka icyenda akora umuziki yamamaye cyane biciye mu ndirimbo ‘Impossible’, ‘T-Shirt’ n’izindi. Nyinshi mu ndirimbo yakoze zigakundwa azaririmba mu gufungura ibirori ndetse mu myiyereko azaririmba aherekeza abakobwa mu gutambuka[catwalk]

Shontelle w’imyaka 32 agomba kugera mu Mujyi wa Manila ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017 agakorana imyitozo ya nyuma n’abakobwa bitegura ibirori nyamukuru.
Ibirori byo gutora umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Earth bizaba ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Irushanwa rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi.


Mu birori byabaye kuri uyu wa Mbere abakobwa biyereka itangazamakuru, Miss Igisabo nabwo yanze kwambara Bikini












Ibitekerezo 0