Abo bombi bagaragaye bari kumwe ku wa 19 Nyakanga. Bari basohokeye muri ‘restaurent’ yitwa Ca Del Sole i Los Angeles, bose baseka cyane, bagaragaza akanyamuneza ku maso.
Nta ruhande rw’aba bombi rwahise rutanga ibisobanuro ku rukundo rwabo mu gihe babibazwaga na Page Six.
Ibi bije nyuma y’amezi ane gusa Sia atanze gatanya ku mugabo we Dan Bernard, aho yatanze impamvu z’uko batari bagihuza. Bari basanzwe bafitanye umwana bise Somersault Wonder, wavutse tariki ya 27 Werurwe 2024.
Sia yaka gatanya yasabye guhabwa uburenganzira bwuzuye ku mwana, mu gihe Bernard we yasabye igihe cyo gusura umwana.
Sia afite imyaka 49 mu gihe Harry Jowsey we afite imyaka 28, bivuze ko uyu mugore arusha uyu musore imyaka 21.
Mu myaka ishize, Jowsey yakunze kuvugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye nka Francesca Farago bakundanye mu 2020 kugeza 2021, Rylee Arnold bakundanye mu 2023 na Jessica Vestal bavuzwe mu rukundo muri Werurwe 2024, aho bagaragaye bahoberana mu buryo budasanzwe muri Mexique.
Muri Kamena 2024 yavuzwe mu rukundo kandi na Madeline Argy, umunyamakuru w’Umwongerezakazi, ndetse yaherukaga kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi wa filime Lucy Hale muri Werurwe 2025.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!