Mu kiganiro na IGIHE, Shaddyboo wari ufite akanyamuneza mu maso nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka yamamariza sosiyete ivana mu mahanga ibicuruzwa bitandukanye, yasubije abakunze kwibaza niba ateganya kongera gushaka umugabo.
Uyu mugore umaze imyaka atari mike atandukanye na Meddy Saleh bafitanye abana babiri, yavuze ko adafite inyota yo gushaka undi mugabo.
Ati “Ntakubeshye ndishimye, mfite abana banjye bankunda nanjye nkabakunda. Ntabwo mfite inyota y’umugabo. Nabihariye Imana […] naza sinzamusubizayo, niwe Imana izaba yanyoherereje kandi nzamushima. Ubwo igihe cyanjye kizaba cyageze cyo gushaka umugabo, ariko mu bitekerezo byanjye ntabwo ibyo bintu bijya bintakariza umwanya.”
Shaddyboo uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse byanatangiye kumwinjiriza akayabo, avuga ko yatangiye kuzikoresha yikinira ndetse ari n’uburyo bwo kubika amafoto y’urwibutso.
Uko iminsi yagiye yisunika uyu mugore akagira abamukurikira benshi, hari umubare w’abatari bake bakunze kumutuka bikomeye. Ahamya ko bimubabaza nk’undi muntu wese ufite umutima, ariko ku rundi ruhande ngo ntibyigeze bimuca intege.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 nibwo Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!