Aba banya-Nigeria bombi bazahurira mu gitaramo cyiswe ‘New Year Countdown’ kizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre.

Uretse Simi na Patoranking hatumiwe n’umubyinnyi w’Umunya-Ghana wamamaye nka Incredible Zigi n’abahanzi b’abanyarwanda nka Charly na Nina, King James na Bruce Melodie.

DJ Miller, DJ Toxxyk na DJ Waxxy uzaba aturutse muri Afurika y’Epfo nibo bazasusurutsa abantu mu miziki inyuranye.

Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa na Rwanda Events kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu. Icy’umwaka ushize cyatumiwemo Yemi Alade na Sauti Sol.

Simi watumiwe muri iki gitaramo ubusanzwe yitwa Simisola Bolatito Ogunleye yavukiye mu gace ka Surulere i Lagos muri Nigeria mu 1988.

Yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2008 aririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse anakora album y’iziri muri uwo mujyo yise ‘Ogaju’, mu 2014 yaje kumenyekana biturutse ku ndirimbo yise ‘Tiff’ yatumye ashyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye muri Nigeria atangira kugira izina rikomeye atyo.

Ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya X3M Music. Umuziki we wibanda ku njyana ya Soul, AfroPop na RnB.

Uyu mukobwa wakuze yiyumvamo kubyina no kuririmba yakuriye muri Korali yo mu rusengero rwari ruherereye mu gace akomokamo ndetse ku myaka 10 nibwo yanditse indirimbo ye ya mbere.

Akenshi ngo yakuze yanakuze yiyumvamo amaraso y’igitsinagabo ndetse hari abajyaga bamwitiranya n’abahungu kubera imyitwarire ye.

Amaze gushyira hanze album eshatu zirimo ‘Ogaju’ (mu 2008), ‘Chemistry’ yafatanyije na Falz yakoze mu 2016 ndetse n’iyo yiyitiriye yitwa ‘Simisola’ yakoze mu 2017.

Yakunzwe mu bihangano bitandukanye birimo ‘Joromi’, ‘Love Don’t Care’, ‘Soldier’ yahuriyemo na Falz, ‘I Dun Care’, Hallelluya’ yafatanyije na John Drille, ‘Gone For Good’ n’izindi.

Patoranking nawe watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi bari ku ruhembe rw’umuziki muri Afurika. Mu muziki we yibanda ku njyana za Dancehall na Reggae.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix yakoranye na Tiwa Savage, ‘Love You Die’ yakoranye na Diamond, ‘Suh Different’, ‘God Over Everything’ n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 28 ubusanzwe yitwa Patrick Nnaemeka Okorie, yavukiye ahitwa Ijegun-Egba, Alimosho muri Leta ya Lagos muri Nigeria.

Mu 2012 nibwo yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, icyo gihe yakoze indirimbo yitwa "Iya Bisi" yahuriyemo na Qdot & Kbaj ariko ntiyakundwa ku rwego rwo hejuru, iyitwa ‘Alubarika’ yakoranye na Timaya mu 2014 niyo yatangiye kugurura amarembo mu muziki we.

Uyu muhanzi yaherukaga mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro ku wa 19 Kanama 2017, icyo gihe yasize inkuru i Kigali yo kuririmbira kuri CD afite umunaniro ariko icyo gihe nawe yatashye yiyumvamo ko yasondetse abantu avugira ku rubyiniro ko azagaruka gupfubura abo yasigiye umunabi.

Incredible Zigi uzaba aje muri iki gitaramo nk’umubyinnyi ubusanzwe yitwa Michael Amofa, yamamaye mu mbyino zitandukanye zirimo iya ‘Pilolo’ na ‘Kupe’ zamenyekanye ku Isi yose.

Yatangiye urugendo rwo kubyina mu mihanda ya Accra muri Ghana akiri umwana ubwo nyina yamaraga kwitaba Imana.

Zigi w’imyaka 25 yamamaye cyane mu 2018, atangira kwifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye ari no mu ya Patoranking yitwa ‘Available’ ubu imibyinire ye ayigisha i Moscow mu Burusiya.

Kwinjira muri iki gitaramo aba bahanzi batumiwemo bizaba ari amafaranga ibihumbi 20 Frw mu myanya isanzwe naho muri VIP ari 40,000 Frw.

Daniella Wine ya Patoranking iri mu ndirimbo zamumenyekanishije

Joromi ya Simi iri mu ndirimbo zatumye yigarurira imitima ya benshi

Reba imwe muri video zirimo imbyino za Incredible Zigi

Bruce Melodie agiye kongera gutaramira abazitabira iki gitaramo
Bruce Melodie agiye kongera gutaramira abazitabira iki gitaramo
Charly na Nina nabo bazasusurutsa abakunzi babo muri iki gitaramo
Charly na Nina nabo bazasusurutsa abakunzi babo muri iki gitaramo
DJ Miller ari mu bazavanga imiziki  muri iki gitaramo
DJ Miller ari mu bazavanga imiziki muri iki gitaramo
Dj Toxxyk nawe ari mu bazavanga imiziki muri ririya joro
Dj Toxxyk nawe ari mu bazavanga imiziki muri ririya joro
Incredible Zigi uri mu babyinnyi bakomeye muri Afurika agiye kuza mu Rwanda
Incredible Zigi uri mu babyinnyi bakomeye muri Afurika agiye kuza mu Rwanda
King James yatumiwe muri iki gitaramo gikomeye
King James yatumiwe muri iki gitaramo gikomeye
Patoranking n'uyu mukobwa babyinanye iyitwa 'My Woman'
Patoranking n'uyu mukobwa babyinanye iyitwa 'My Woman'
Patoranking ubwo aheruka mu Rwanda yasigiye urwibutso rw'amataratara, ishati n'ingofero umukobwa wari wagize isabukuru babyinanye icyo gihe
Patoranking ubwo aheruka mu Rwanda yasigiye urwibutso rw'amataratara, ishati n'ingofero umukobwa wari wagize isabukuru babyinanye icyo gihe
Patoranking yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize
Patoranking yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize
Tugiye kumubona i Kigali aririmba 'Joromi', 'Love Don't Care' n'izindi
Tugiye kumubona i Kigali aririmba 'Joromi', 'Love Don't Care' n'izindi
Simi agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Simi agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Simi ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika muri iki gihe
Simi ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika muri iki gihe
Iki gitaramo kizaba kigamije kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2019
Iki gitaramo kizaba kigamije kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2019