00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Simon Cowell wa ‘America’s Got Talent’ yasabwe kuba umukemurampala mu gikorwa cyo gutera akabariro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 May 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Simon Cowell uzwi cyane nk’uyobora akanama nkemurampaka mu marushanwa nka ‘American Idol’ na ’America’s Got Talent’, yatangaje ko yigeze gusabwa na bamwe mu bafana be barimo umugore n’umugabo kubabera umukemurampaka mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro cyitwa ‘How to Fail’. Cowell yavuze ko uyu mugore n’umugabo bagerageje kumwishyura Amadolari 150.000 (miliyoni zirenga 200 Frw), kugira ngo abahe ubu bufasha ariko arabyanga.

Cowell yavuze ko icyo gihe yari muri resitora, umugabo aramwegera, amusaba ko bafata ifoto, maze amwereka umugore we. Nyuma yaho, uwo mugabo yaramubwiye “Washobora kutubera umukemurampaka mu gihe turi gukora imibonano mpuzabitsina?”

Cowell yavuze ko yabanje gutekereza ko ari urwenya, ariko uwo mugabo yamubwiye ko bazamuha amafaranga menshi. Ati “Narabajije nti ‘Ni angahe?’ Bansubije ko ari Amadolari 150.000. Natekereje nti, ‘Nabikora?’ undi mutima urambwira uti ‘Oya, sinabishobora’.”

Uretse iyi nkuru itangaje, Cowell yavuze ko hari n’abandi bafana, cyane cyane abo muri Amerika, bamusabye kubatuka nk’uko yabigenzaga ku marushanwa y’ibyamamare.

Cowell ufite imyaka 65 y’amavuko amaze imyaka myinshi mu ruganda rw’imyidagaduro, aho yafashije kuzamura abahanzi nka One Direction, Fifth Harmony, Leona Lewis, Susan Boyle n’abandi.

Mu 2024, yatangaje ko ashaka gushaka itsinda rishya ry’abahungu, aho yateguye amarushanwa mu Bwongereza ndetse n’uruhererekane rwa filime mbarankuru ruzakurikirana n’urugendo rwo gushaka iryo tsinda.

Simon Cowell yahishuye ko abashakaga gutera akabariro bamusabye kubabera umukemurampaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages