Nyuma yo gutumirwa ahantu henshi hatandukanye akitabira ubutumire bwaho dore ko we ubwe nta biterane yateguraga, Simon kabera avuga ko igihe cye cyo gutaramira abakunzi be kigeze.
Ni kuwa 18 Kanama 2013 ku Gicumbi cy’umuco kuri Stade Amahahoro, aho kwinjira ari ukugura DVD ku mafaranga ibihumbi bitanu. (5000Rwf).
Simon Kabera avuga ko kuba yaratinze kumurikira abakunzi be izi ndirimbo icumi z’amashusho ziganjemo iziri mu njyana amenyerewemo ya “Country”, ngo byaturutse ku kubura umwanya uhagije n’ubushobozi nk’uko akomeza abitangaza.
Ati “Kuba naratinze kuyishyira ahagaragara ntibyatewe n’ubushake buke ahubwo harimo impamvu z’ubushobozi buke, nagombaga kwiga, nagombaga gukora akazi kanjye, n’ibindi, ariko muri iyi minsi Imana yangiriye ubuntu ndabona umwanya n’ubushobozi biri kuboneka, ngiye kumurikira abakunzi banjye indirimbo zanjye z’amashusho.”
Simon akomeza avuga ko gutunganya DVD y’iyi album no kuyiomurika byose hamwe bizamutwara amafaranga arenga miliyoni eshatu.
Imwe mu ndirimbo za Simon Kabera zamamaye:
Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi Segawa Joseph uzaba yaturutse muri Uganda, Alexis Dusabe, Dominic Nic, Patient Bizimana na Aime Uwimana.



















TANGA IGITEKEREZO