00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinema yahinduye ubuzima bwa ‘Digidigi’, twaganiriye (Video)

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 18 December 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Norbert Regero [Digidigi] ukomoka mu Karere Nyarugenge, yamenyekanye nk’umukinnyi mwiza muri sinema Nyarwanda nyuma y’igihe gito yari amaze yigaragaza mu makinamico yanyuzwaga ku maradiyo nka Contact FM.

Ni umwe mu bakinnyi bahorana udushya muri uyu mwuga ku buryo batarambirana. Benshi bakunze imikinire ye muri filime “Papa Sava” nyuma agaragara no mu zindi nk’iza Zacu Tv na Seburikoko.

Si iby’ubu gusa! Byatangiye kera Digidigi yiyumvamo impano yo gukina filime mu mashuri yisumbuye, mu buryo bworoheje ahera mu makinamico.

Yatangiye kujya mu makinamico y’ama-club, mu Basukuti [Scout] ndetse n’amatangazo yamamaza yacaga kuri Radio Contact FM.

Inzozi zaje kuba impamo ubwo Niyitegeka Gratien [Seburikoko] yahamagaraga Digidigi muri filime ye “Papa Sava” nyuma yo gukunda ubuhanga yamubonyemo, amusaba no kujya mu mashusho.

Reba ikiganiro twagiranye na ‘Digidigi’, umenye uko sinema yamuhinduriye ubuzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages