00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sintex, izindi mbaraga mu gusunika impano z’abavandimwe ba Nkusi Arthur

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 October 2017 saa 04:41
Yasuwe :

Sintex, ni umuhanzi ufite imbaraga kandi uri gucurangwa ubudasiba ku maradiyo yo mu Rwanda muri iki gihe, afite ubuhanga n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni umubyinnyi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Dancehall ari kugaragaza imbaraga zikomeye mu bahanzi bagitangira kwigaragaza by’umwuga mu gihugu.

Kabera Arnold[Sintex] ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda. Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy umwe mu basaza bahishemo impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

Yari amaze imyaka igera kuri ine akora umuziki ariko akazitirwa n’ibibazo bitandukanye byatumaga ahora inyuma mu banyempano avukana nabo. Avuka mu muryango w’abana batandatu biganjemo abanyempano, murumuna we Nkusi Arthur asa n’uyoboye icyiciro cy’abanyarwenya mu Rwanda.

Impano zo kwa Mazimpaka zigaragaje cyane biciye mu Itorero Mashirika ahuriyemo n’abana be gusa byabaye akarusho ahagana mu mwaka wa 2001 ubwo yasemuraga film azivana mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda. Icyo gihe mu rubyiruko rwarebaga film zisobanuye yari azwi nka Master J.K.

Sintex yabwiye IGIHE ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Akabazo’ akurikizaho izirimo ‘Nta by’ubuntu’ n’izindi zitamenyekanye cyane.

Izina rye ryatinze kumenyakana biturutse ku mpamvu zirimo ubushobozi buke no kuba yarabaye igihe kinini muri Uganda bikamugora kumenyana n’abazamura impano mu Rwanda ari nacyo cyamudindije abo mu muryango we bakamusiga inyuma.

Yagize ati “Mu minsi yashize ntabwo nakoraga umuziki uko bikwiye, nakoraga indirimbo ugasanga nta video ifite, izina ryanjye ryari rizwi mu bantu bakurikirana umuziki gusa kandi ugasanga hari n’abaturage bakunda ibihangano byanjye, hari nk’igihe nigeze kujya i Kibungo mpura n’abanyonzi bari kumva indirimbo yanjye yitwa ‘Nta by’ubuntu’, byaranshimishije numva ko umuziki nkora ntaruhira ubusa”.

Yongeraho ati “Kuririmba ni inganzo yari indimo kuva kera ariko mbere y’uko ndirimba nabanje kuba umubyinnyi hanyuma mu 2013 njya muri studio nkora indirimbo yitwa Akabazo. Nakomeje gukora ariko sinari mfite ubushobozi na video ntizisohoke, ibyo byatumaga ntazamuka”.

Sintex yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru zatumaga inganzo ye idindira harimo kutagira amikoro ahagije ndetse by’umwihariko akaba yaragowe cyane no kuzamura ubuhanzi bwe ku bwo “kutamenyekana n’abantu bo mu Rwanda”.

Ati “Amahirwe ntabwo angana, gusa icyabaye ni uko ntabaye mu Rwanda cyane. Arthur twiganye mu mashuri abanze kuri La Colombiere tuyirangije ababyeyi bahise banyohereza kwiga muri Uganda we ajya kwiga muri LDK, urumva ko yamenyanye n’abantu benshi kundusha”.

Sintex yinjijwe mu ikompanyi iteza imbere impano mu Rwanda ya Arthur Nation ari nayo murumuna we Nkusi Arthur abarizwamo. Yavuze ko byamuremyemo icyizere ko agiye gutera imbere birushijeho akamamara nk’abavandimwe be.

Yagize ati “Ubu bamaze kunkorera amashusho y’indirimbo yanjye ‘Why’, twanasohoye inshyashya yitwa ‘Superstar’, hari n’ibindi bikorwa bizaza kandi byiza mu minsi iri imbere […] Ubu icyo nifuza ni ukwigaragariza Abanyarwanda bakamenya ko ari njye waririmbye indirimbo zimwe nahereyeho zigakundwa ariko batanzi.”

Sintex yizeye kwamamara abifashijwemo na Arthur Nation ifasha murumuna we Nkusi Arthur

“Icyerekezo mfite mu myaka iri imbere cyo ni ukuba umuhanzi ukomeye kandi ndumva nifitemo imbaraga zo kuzabigeraho. Numva nkomeje gushyiramo imbaraga mu myaka itanu iri imbere nazaba ndi umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite umuziki mwiza mu gihugu byanashoboka nkagera hanze nkamenyekana mu mahanga”.

Impano kuri we avuga ko ari ibintu karemano kuko akomoka ku babyeyi b’abahanzi[se akina filime naho nyina akaba umuririmbyi utarabigize umwuga], yabanje kuba umubyinnyi ariko bigeze mu mwaka wa 2012 abivamo yiyegurira umuziki ari nawo mwuga ashaka gushyiramo imbaraga zose.

Sintex akora umuziki mu njyana ya Dancehall

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages